Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wahawe inshingano z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, nyuma y’amasaha macye yakiriwe na Perezida Paul Kagame i Kigali mu Rwanda, yanahuye na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.
Byemejwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mata 2025, ko yakiriye mugenzi we Faure Essozimna Gnassingbé.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yagize ati “Nakiriye Nyakubahwa Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Togo uri mu ruzinduko rw’akazi.”
Perezida wa Uganda yakomeje avuga ko we na mugenzi we Faure Essozimna Gnassingbé “Twaganiriye ku ngingo z’inyungu duhuriyeho z’Ibihugu byombi byacu ndetse no ku bibazo by’umutekano mu karere.”
Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé yakiriwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni nyuma y’amasaha macye anahuye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, wamwakiriye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2025, bagiranye ibiganiro byagarutse ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Faure Essozimna Gnassingbé uherutse guhabwa inshingano n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zo kuba umuhuza hagati y’u Rwanda na DRC, yagiriye uruzinduko mu Rwanda no muri Uganda, nyuma y’iminsi micye anarugiriye muri DRC, aho yakiriwe na Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi na we baganiriye ku biganiro byo gushaka umuti w’ibibazo byo muri DRC.
Perezida wa Togo yagiye muri DRC nyuma y’iminsi ine yemejwe nk’umuhuza, inshingano yahawe na Perezida wa Angola, João Lourenço wari usanganywe izi nshingano ariko akaba yarazihagaritse kugira ngo ashobore gukurikirana izo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.


RADIOTV10