Abahanzi b’abaraperi, Riderman na Fireman bari mu bakunzwe n’abatari bacye mu Rwanda, bagiye gushyira hanze EP y’indirimbo 10 bahuriyeho, nyuma yuko uyu muhanzi Riderman afatanyije na Bull Dog bari baherutse gushyira hanze album yiswe ‘Icyumba cy’Amategeko’ mu gitaramo cyasendeje ibyishimo mu bacyitabiriye.
Iyi EP ihuriweho na Riderman na Fireman, bayise ‘LIGAKI’ cyangwa se ‘Umurwa w’Indwanyi’, igiye kujya hanze nyuma yuko hari abakunzi ba Hip Hop mu Rwanda byumwihariko abakunzi b’aba bahanzi, basabye kenshi kumva ibihangano bahuriyeho.
Riderman agiye gusohora iyi EP, nyuma yuko agaragarijwe ibyishimo bidasanzwe ubwo hamurikwaga album ‘Icyumba cy’Amategeko’ ahuriyeho n’umuhanzi w’umuraperi Bull Dog.
Abakunzi ba Hip Hop mu Rwanda, bamaze igihe kuvuga ko byaba byiza humvukanye ibindi bihangano birimo Fireman kuko bashimangira ko ari umwe mu beza muzika nyarwanda ifite.
Uretse ibi bivugwa n’abakunzi b’aba baraperi, Riderman agitangaza aya makuru yongeye kubishimangira avuga ati “Nakoranye na Fireman kuko ari umuhanga cyane, kandi nta ndirimbo twari dufitanye kuva twatangira gukora umuziki.”
Kudakorana indirimbo kw’aba baraperi bari mu beza mu Rwanda, byaterwaga no guhangana kwakunze kubaho hagati y’abahanzi mu kiragano kimwe.
Riderman yakoze umuziki yikorana kuva yatangira uyu mwuga, mu gihe Fireman bagiye gukora yabyirukanye n’itsinda rya Tuff Gang ryakunze kumvikanaho guhangana hagati yaryo n’uyu muhanzi Riderman.
Iyi EP izaba ihuriweho hagati ya Riderman na Fireman, izanatanga igisubizo ku bari bakomeje kwibaza ko haba hakiri inzigo hagati y’aba bahanzi cyangwa hakiriho guhangana.


Khamiss SANGO
RADIOTV10