Ku nshuro ya mbere nyuma yuko Guverinoa y’u Rwanda yinjiye mu mikoranire n’ikipe ya Atlético de Madrid yo muri Espagne, abakinnyi bayo barimo ab’amazina akomeye ku Isi, bagaragaye bambaye imyambaro yanditseho ‘Visit Rwanda’.
Aya masezerano yatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2025, agena ko abakinnyi b’Ikipe ya Atlético de Madrid bazajya bambara imyambaro yanditse Visit Rwanda ku ruhande rw’imbere mu gihe bari mu myitozo, ndetse no muri imwe mu mukino ya Shampiyona.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, abakinnyi ba Atlético de Madrid bahise bagaragara bambaye imyambaro yanditseho Visit Rwanda ubwo bari mu myitozo.
Ubuyobozi bwa Atlético de Madrid bwagaragaje ko bwishimiye kwinjira mu mikoranire n’u Rwanda, aho ari bwo bwishyiriye hanze aya mashusho, burangije bushyiraho ubutumwa bugira buti “Only good vibes” Bishatse kuvuga ko “Ibyishimo ari byose.”
Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa RDB yavuze ko kuba u Rwanda rwinjiye mu mikoranire n’iyi kipe ya Atlético de Madrid, biri mu murongo wa Leta y’u Rwanda yo kuza ku isonga mu gukurura ishoramari, mu bukerarugendo ndetse no muri Siporo.

RADIOTV10