Ababyeyi batujwe mu mudugudu w’abatishoboye uherereye mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye, bavuga ko impamvu muri uyu mudugudu hagaragara abana benshi batiga, ari ukubera ikibazo cy’amikoro macye, mu gihe ubuyobozi bubihakana bukavuga ko aba bana bigira ubuntu kandi bafite n’ishuri ribegereye.
Uyu mudugudu wa Gasharu uherereye mu Kagari ka Kabuye, ukunze kugaragaramo abana benshi birirwa bazerera ntacyo bakora nyamara bigaragara ko bari mu kigero cy’abagakwiye kuba bari ku ishuri.
Ababyeyi b’aba bana, bavuga ko no kugira ngo babone ibibatunga bibasaba guca incuro, ku buryo kubonera abana babo amikoro yatuma bajya ku ishuri, ari ihurizo ritaboroheye.
Nyiramisago Beata yagize ati “Nta kuntu waba uca incuro ku munsi ukorera icyatanu (1 500 Frw) ufite abana nka batanu ugomba gutunga, ngo ubone amafaranga yo guha umwana ngo ajyane ku ishuri y’ibiryo ndetse n’ibikoresho.”
Akomeza agira ati “Ahanini imbogamizi duhura na zo muri uyu mudugudu bituma abana bacu batiga, ni ubushobozi bucye turya tubanje guca incuro.”
Zaninka Dative na we ati “Usanga birirwa batembera mu mudugudu no mu baturanyi basabiriza kuko tuba twabuze amafaranga yo kubajyana ku shuri. Turakennye.
Bamwe mu batuye muri uyu mudugudu bavuga ko kutiga kw’aba bana bituma bagaragarwaho n’ingeso mbi kuko ngo nta burere baba bafite bagateza umutekano mucye aho batuye no mu baturanyi babo.
Kalisa Clement ati “Usanga birirwa mu tubari hirya no hino mu Murenge baba abana b’abakobwa n’abahungu cyane cyane bakiri bato bari mu myaka hagati ya 14 na 25 bakishora mu ngeso mbi nk’uburaya n’ubujura ndetse ugasanga abana b’abakobwa barabyaye bakiri bato batazi ababateye inda.”
Uwimana Colette na we yagize ati “Usanga inaha hari amabandi menshi bitewe n’abo bana batiga bakambura abantu ibyo bafite, bagatobora amazu y’abaturage ndetse bakanarangwa n’urugomo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Maraba, Jean Baptiste Karangwa ahakana iyi mpamvu itangwa n’ababyeyi ko iki kibazo giterwa n’ubukene bwabo.
Ati “Imbogamizi bagaragza z’ubushobozi bucye ntabwo ari byo kuko amashuri arahari no muri uriya mudugudu amashuri arahari no kwiga ni ubuntu.”
Akomeza agira ati “Kuko buri gihembwe uko gitangiye abana muri uriya mudugudu tubajyana ku ishuri, hashira igihe gito bakavamo. Ikigiye gukorwa cyane ni ukwigisha ababyeyi babo bakajya bajyana abana ku ishuri.”
Uyu Muyobozi avuga ko hagiye gukorwa igikorwa cyo kwegera aba babyeyi bagashishikarizwa gukundisha abana babo ishuri, ndetse n’ababyeyi batabikoze bakaba bafatirwa ingamba zo kuba abana babo batiga.


Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10
none se ubwo kubabyara nibyo byoroshye? burya rero icyo bakora cyose ababyeyi batarumva akamaro k’ishuri, ko umeana ari uwize ntacyo byatanga. bagimba kumva ko ari inshingano z’umubyeyi z’ibanze, kumuha ibimutunga no kumushyira mu ishuri biragendana…. burya hari n’ibihano by’ababyeyi bitwaza ubushobozi bagaterera iyo. ariko kubyumva no kubiha agaciro.