Friday, September 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Huye: Ubuyobozi n’abaturage ntibavuga rumwe ku ntandaro y’ikibazo cy’Umudugudu ugaragaramo abana benshi bataye ishuri

radiotv10by radiotv10
13/05/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Huye: Ubuyobozi n’abaturage ntibavuga rumwe ku ntandaro y’ikibazo cy’Umudugudu ugaragaramo abana benshi bataye ishuri
Share on FacebookShare on Twitter

Ababyeyi batujwe mu mudugudu w’abatishoboye uherereye mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye, bavuga ko impamvu muri uyu mudugudu hagaragara abana benshi batiga, ari ukubera ikibazo cy’amikoro macye, mu gihe ubuyobozi bubihakana bukavuga ko aba bana bigira ubuntu kandi bafite n’ishuri ribegereye.

Uyu mudugudu wa Gasharu uherereye mu Kagari ka Kabuye, ukunze kugaragaramo abana benshi birirwa bazerera ntacyo bakora nyamara bigaragara ko bari mu kigero cy’abagakwiye kuba bari ku ishuri.

Ababyeyi b’aba bana, bavuga ko no kugira ngo babone ibibatunga bibasaba guca incuro, ku buryo kubonera abana babo amikoro yatuma bajya ku ishuri, ari ihurizo ritaboroheye.

Nyiramisago Beata yagize ati “Nta kuntu waba uca incuro ku munsi ukorera icyatanu (1 500 Frw) ufite abana nka batanu ugomba gutunga,  ngo ubone amafaranga yo guha umwana ngo ajyane ku ishuri y’ibiryo ndetse n’ibikoresho.”

Akomeza agira ati “Ahanini imbogamizi duhura na zo muri uyu mudugudu bituma abana bacu batiga, ni ubushobozi bucye turya tubanje guca incuro.”

Zaninka Dative na we ati “Usanga birirwa batembera mu mudugudu no mu baturanyi basabiriza kuko tuba twabuze amafaranga yo kubajyana ku shuri. Turakennye.

Bamwe mu batuye muri uyu mudugudu bavuga ko kutiga kw’aba bana bituma bagaragarwaho n’ingeso mbi kuko ngo nta burere baba bafite  bagateza umutekano mucye  aho batuye no mu baturanyi babo.

Kalisa Clement ati “Usanga birirwa mu tubari hirya no hino mu Murenge baba abana b’abakobwa n’abahungu cyane cyane bakiri bato bari mu myaka hagati ya 14 na 25 bakishora mu ngeso mbi nk’uburaya n’ubujura ndetse ugasanga abana b’abakobwa barabyaye bakiri bato batazi ababateye inda.”

Uwimana Colette na we yagize ati “Usanga inaha hari amabandi menshi bitewe n’abo bana batiga bakambura abantu ibyo bafite, bagatobora amazu y’abaturage ndetse bakanarangwa n’urugomo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Maraba, Jean Baptiste Karangwa ahakana iyi mpamvu itangwa n’ababyeyi ko iki kibazo giterwa n’ubukene bwabo.

Ati “Imbogamizi bagaragza z’ubushobozi bucye ntabwo ari byo kuko  amashuri arahari no muri uriya mudugudu amashuri arahari no kwiga ni ubuntu.”

Akomeza agira ati “Kuko buri gihembwe uko gitangiye abana muri uriya mudugudu tubajyana ku ishuri, hashira igihe gito bakavamo. Ikigiye gukorwa cyane ni ukwigisha ababyeyi babo bakajya bajyana abana ku ishuri.”

Uyu Muyobozi avuga ko hagiye gukorwa igikorwa cyo kwegera aba babyeyi bagashishikarizwa gukundisha abana babo ishuri, ndetse n’ababyeyi batabikoze bakaba bafatirwa ingamba zo kuba abana babo batiga.

Muri uyu mudugudu hari abana benshi bataye ishuri
Ababyeyi babo bavuga ari ikibazo cy’amikoro macye

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:
    4 months ago

    none se ubwo kubabyara nibyo byoroshye? burya rero icyo bakora cyose ababyeyi batarumva akamaro k’ishuri, ko umeana ari uwize ntacyo byatanga. bagimba kumva ko ari inshingano z’umubyeyi z’ibanze, kumuha ibimutunga no kumushyira mu ishuri biragendana…. burya hari n’ibihano by’ababyeyi bitwaza ubushobozi bagaterera iyo. ariko kubyumva no kubiha agaciro.

    Reply

Leave a Reply to ka Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Umutoza w’umunyabigwi i Burayi yateye intambwe yo ku rundi rwego

Next Post

Urundi rwego mu Rwanda rwinjiye mu by’umusekirite wagaragaye akorera ibigayitse umufana runatangaza ingamba zafashwe

Related Posts

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

by radiotv10
05/09/2025
0

Ikamyo yavaga i Kamembe yerecyeza i Bugarama mu Karere ka Rusizi, yakoreye impanuka muri uyu muhanda ubwo yari igeze ahantu...

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

by radiotv10
05/09/2025
0

Ku nshuro ya 20 mu Rwanda habaye ibirori byo ‘Kwita Izina’ abana b’Ingagi, byongeye kugaragaramo abarimo ibyamamare muri ruhago no...

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

by radiotv10
05/09/2025
0

Esther Mbabazi, one of Rwanda’s pioneering female pilots who started her career with the national carrier RwandAir, says aviation is...

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

by radiotv10
05/09/2025
1

Ubuyobozi Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, buravuga ko mu byumweru bitatu biri imbere hazatangira ibikorwa byo kwica...

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

Umuvugizi wa Guverinoma yatunguwe n’ibyatangajwe na HRW ku Rwanda ayigaragariza ko yatandukiriye

by radiotv10
05/09/2025
0

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yanenze Umuryango Mpuzamahanga HRW (Human Rights Watch) uharanira Uburenganzira bwa Muntu kubera ibyo...

IZIHERUKA

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi
MU RWANDA

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

by radiotv10
05/09/2025
0

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

05/09/2025
From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

05/09/2025
Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

05/09/2025
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

Umuvugizi wa Guverinoma yatunguwe n’ibyatangajwe na HRW ku Rwanda ayigaragariza ko yatandukiriye

05/09/2025
Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije

Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije

05/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urundi rwego mu Rwanda rwinjiye mu by’umusekirite wagaragaye akorera ibigayitse umufana runatangaza ingamba zafashwe

Urundi rwego mu Rwanda rwinjiye mu by’umusekirite wagaragaye akorera ibigayitse umufana runatangaza ingamba zafashwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.