Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Huye: Ubuyobozi n’abaturage ntibavuga rumwe ku ntandaro y’ikibazo cy’Umudugudu ugaragaramo abana benshi bataye ishuri

radiotv10by radiotv10
13/05/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Huye: Ubuyobozi n’abaturage ntibavuga rumwe ku ntandaro y’ikibazo cy’Umudugudu ugaragaramo abana benshi bataye ishuri
Share on FacebookShare on Twitter

Ababyeyi batujwe mu mudugudu w’abatishoboye uherereye mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye, bavuga ko impamvu muri uyu mudugudu hagaragara abana benshi batiga, ari ukubera ikibazo cy’amikoro macye, mu gihe ubuyobozi bubihakana bukavuga ko aba bana bigira ubuntu kandi bafite n’ishuri ribegereye.

Uyu mudugudu wa Gasharu uherereye mu Kagari ka Kabuye, ukunze kugaragaramo abana benshi birirwa bazerera ntacyo bakora nyamara bigaragara ko bari mu kigero cy’abagakwiye kuba bari ku ishuri.

Ababyeyi b’aba bana, bavuga ko no kugira ngo babone ibibatunga bibasaba guca incuro, ku buryo kubonera abana babo amikoro yatuma bajya ku ishuri, ari ihurizo ritaboroheye.

Nyiramisago Beata yagize ati “Nta kuntu waba uca incuro ku munsi ukorera icyatanu (1 500 Frw) ufite abana nka batanu ugomba gutunga,  ngo ubone amafaranga yo guha umwana ngo ajyane ku ishuri y’ibiryo ndetse n’ibikoresho.”

Akomeza agira ati “Ahanini imbogamizi duhura na zo muri uyu mudugudu bituma abana bacu batiga, ni ubushobozi bucye turya tubanje guca incuro.”

Zaninka Dative na we ati “Usanga birirwa batembera mu mudugudu no mu baturanyi basabiriza kuko tuba twabuze amafaranga yo kubajyana ku shuri. Turakennye.

Bamwe mu batuye muri uyu mudugudu bavuga ko kutiga kw’aba bana bituma bagaragarwaho n’ingeso mbi kuko ngo nta burere baba bafite  bagateza umutekano mucye  aho batuye no mu baturanyi babo.

Kalisa Clement ati “Usanga birirwa mu tubari hirya no hino mu Murenge baba abana b’abakobwa n’abahungu cyane cyane bakiri bato bari mu myaka hagati ya 14 na 25 bakishora mu ngeso mbi nk’uburaya n’ubujura ndetse ugasanga abana b’abakobwa barabyaye bakiri bato batazi ababateye inda.”

Uwimana Colette na we yagize ati “Usanga inaha hari amabandi menshi bitewe n’abo bana batiga bakambura abantu ibyo bafite, bagatobora amazu y’abaturage ndetse bakanarangwa n’urugomo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Maraba, Jean Baptiste Karangwa ahakana iyi mpamvu itangwa n’ababyeyi ko iki kibazo giterwa n’ubukene bwabo.

Ati “Imbogamizi bagaragza z’ubushobozi bucye ntabwo ari byo kuko  amashuri arahari no muri uriya mudugudu amashuri arahari no kwiga ni ubuntu.”

Akomeza agira ati “Kuko buri gihembwe uko gitangiye abana muri uriya mudugudu tubajyana ku ishuri, hashira igihe gito bakavamo. Ikigiye gukorwa cyane ni ukwigisha ababyeyi babo bakajya bajyana abana ku ishuri.”

Uyu Muyobozi avuga ko hagiye gukorwa igikorwa cyo kwegera aba babyeyi bagashishikarizwa gukundisha abana babo ishuri, ndetse n’ababyeyi batabikoze bakaba bafatirwa ingamba zo kuba abana babo batiga.

Muri uyu mudugudu hari abana benshi bataye ishuri
Ababyeyi babo bavuga ari ikibazo cy’amikoro macye

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:
    11 months ago

    none se ubwo kubabyara nibyo byoroshye? burya rero icyo bakora cyose ababyeyi batarumva akamaro k’ishuri, ko umeana ari uwize ntacyo byatanga. bagimba kumva ko ari inshingano z’umubyeyi z’ibanze, kumuha ibimutunga no kumushyira mu ishuri biragendana…. burya hari n’ibihano by’ababyeyi bitwaza ubushobozi bagaterera iyo. ariko kubyumva no kubiha agaciro.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Umutoza w’umunyabigwi i Burayi yateye intambwe yo ku rundi rwego

Next Post

Urundi rwego mu Rwanda rwinjiye mu by’umusekirite wagaragaye akorera ibigayitse umufana runatangaza ingamba zafashwe

Related Posts

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

by radiotv10
09/04/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Chad zashyize umukono ku masezerano ashyiraho Komisiyo Ihuriweho ishinzwe imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, yitezweho gutuma haterwa...

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

by radiotv10
09/04/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baturanye n’ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri (GS) Sovu, bavuga ko babangamiwe n’umwanda...

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

by radiotv10
09/04/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye muri Polisi y’u Rwanda, barimo batanu bahawe ipeti rya Commissioner of...

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

by radiotv10
09/04/2026
0

Tariki ya 9 Mata 1994, nibwo icyo Abafaransa bise «Operation Turquoise» yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo...

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

IZIHERUKA

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire
MU RWANDA

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

by radiotv10
09/04/2026
0

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

09/04/2026
Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Urundi rwego mu Rwanda rwinjiye mu by’umusekirite wagaragaye akorera ibigayitse umufana runatangaza ingamba zafashwe

Urundi rwego mu Rwanda rwinjiye mu by’umusekirite wagaragaye akorera ibigayitse umufana runatangaza ingamba zafashwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.