Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwatangaje ko bwababajwe n’urupfu rwa Gasinzira Gishinge Juvenal wari uherutse kugirwa Guverineri Wungirije w’Intara ya Kivu y’Epfo ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ihuriro AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gicurasi, rivuga ko iri Huriro ribabajwe n’Urupfu rw’uyu wari mu buyobozi bwa Kivu y’Epfo wapfuye urupfu rutunguranye.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Délion Kimbulungu Mutangala, rigira riti “Muri aka kababaro, AFC/M23 irihanganisha byimazeyo umuryango avukamo, ndetse n’umuryango wa politiki dusaba kumusengera kugira ngo roho ye iruhukire mu mahoro.”
Iri tangazo kandi rigaragaza gahunda z’ibikorwa byo gusezera kuri Gasinzira Gishinge Juvenal, birimo ibizabera i Bukavu, ahateganyijwe gutangirizwa ikiriyo ku wa Gatanu tariki 16 Gicurasi, bucyeye bwaho ku wa Gatandatu hakaba ibikorwa byo kumusezera bizabera aho yari atuye.
Nanone kandi ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, tariki 19 Gicurasi, i Bukavu n’i Goma hateganyijwe misa yo kumusabira, ndetse no kumushyingura bizakorerwa i Bukavu.
AFC/M23 yatangaje ko muri icyo gihe cy’icyunamo, ibendera ry’Igihugu ryo mu bice bigenzurwa n’iri Huriro, rizamanurwa rigashyirwa muri 1/2 mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Gasinzira Gishinge Juvenal yari yagizwe Guverineri Wungirije w’Intara ya Kivu y’Epfo ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere muri Gashyantare uyu mwaka, nyuma yuko AFC/M23 yari imaze gufata umujyi wa Bukavu usanzwe ari Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Epfo, ikanashyiraho abayobozi b’iyi Ntara.
Uyu mugabo Gasinzira Gishinge Juvenal, yitabye Imana ku wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2024, azize urupfu rutunguranye rwababaje abari bamuzi n’abo bakoranaga.
RADIOTV10