Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ubutumwa buvuye muri RIB bugenewe abanyamakuru babiri bazwi mu Rwanda bamaze iminsi baterana amagambo

radiotv10by radiotv10
15/05/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ubutumwa buvuye muri RIB bugenewe abanyamakuru babiri bazwi mu Rwanda bamaze iminsi baterana amagambo
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwaburiye abanyamakuru babiri bazwi mu biganiro bya siporo bamaze iminsi baterana amagambo, rubasaba kubihagarika, bitaba ibyo bakazisanga batangiye kubikurikiranwaho nk’ibyaha kuko ari wo murongo bari gusatira.

Byatangajwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo herekanwaga abantu bakekwaho ibyaha binyuranye.

Ni nyuma yuko umunyamakuru Sam Karenzi na Muramira Regis bakorera ibitangazamakuru bibiri banafitemo imyanya yo hejuru, bamaze iminsi bumvikana baterana amagambo mu biganiro bakora.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko isesengura ryakozwe, rigaragaza ko gusubizanya hagati y’aba banyamakuru, ari amakimbirane ashingiye ku byo bombi baziranyeho.

Ati “Amakimbirane yabo, ubona ashingiye ku mabanga bo ubwabo baziranyeho nk’abantu bakoranye, bagakora muri za siporo hari igihe habamo, urabona ni ibintu baziranyeho, ariko niba ari ibintu baziranyeho nibabibike bo ubwabo bareke kubizana bakoresha ibitangazamakuru bakorera.”

Yaboneyeho kugira inama abakeka ko bashobora kwitwikira umwuga w’itangazamakuru bakavuga ibyo bashaka, ko hari imbago batagomba kurenga, kuko hari igihe bisanga barengereye bakoze ibyaha.

Ati “Ntakibazo bararyihishamo bakore amakosa y’umwuga, ababibabaza bazabibaza, ariko hari igihe bazatera intambwe bakarenga umurongo utukura hanyuma ubwo icyo gihe natwe tuzaba turi hafi tubakirize yombi.”

Dr Murangira avuga ko uko aba banyamakuru batangiye izi mpaka zabo, byari ibintu bisanzwe, ariko uko bagiye bakomeza, byagiye biba birebire ku buryo ibyo bavuga bazi ko ari ugusubizanya, bizarangira bivuyemo ibyaha.

Ati “kuko uko twabitangiye si ko tubibona ubu ngubu, ndabona bagenda babikwedura, ariko kubera ko bakoresha imiyoboro y’ibitangazamakuru bakorera, urabona ko biri kugenda bifata indi ntera, ibi bigafatwa nko gutandukira amahame y’umwuga wabo w’itangazamakuru, ariko kandi biranaganisha mu nzira zo gukora ibyaha.”

Dr Murangira yaboneyeho kubaha ubutumwa, agira ati “Ubu butumwa mubumpere umugabo bita Muramira Regis na Sam Karenzi. Mubabwire muti ‘turarambiwe pe’, abantu bararambiwe, bararambiwe kumva ibintu barimo. Murekere aho abantu barambiwe amatiku birirwamo.”

Dr Murangira avuga ko ubundi aba banyamakuru bombi, ari abantu bamaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru ku buryo batari bakwiye kumvikana muri ibi yise amatiku. Ati “Biragayitse, ni ibintu tutatekereza mu bantu b’aba senior [bafite uburambe].”

Umunyamakuru Sam Karenzi yagiriwe inama
Na Muramira Regis bamaze igihe baterana amagambo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Kigali: Hagaragajwe abantu bakekwaho ubujura bwa Telefone

Next Post

FC Barcelona yahiriwe n’umwaka w’imikino byarangiye ihagurukije mucyeba wayo ku ntebe y’icyubahiro

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
FC Barcelona yahiriwe n’umwaka w’imikino byarangiye ihagurukije mucyeba wayo ku ntebe y’icyubahiro

FC Barcelona yahiriwe n’umwaka w’imikino byarangiye ihagurukije mucyeba wayo ku ntebe y’icyubahiro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.