Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

radiotv10by radiotv10
16/05/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Bugesera FC yahagaritse Ndayishimiye Eric Bakame usanzwe ari umutoza w’Abanyezamu, ndetse na Peter Otema wongerera ingufu Abakinnyi, habura umunsi umwe ngo iyi kipe ihure na Rayon Sports.

Ibi bije mbere y’umunsi umwe ngo iyi kipe ikine na Rayon Sports umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Umuyobozi w’ikipe ya Bugesera FC Gahigi Jean Claude, yemereye Radio/TV10 ko aya makuru ko ari yo aho yagize ati “Ni ko bimeze, uyu mukino ntabwo bazawutoza.”

Uyu Muyobozi ntiyifuje kubivugaho byinshi, gusa hari amakuru avuga ko aba batoza bahagaritswe hakekwa ko ikipe ya Rayon Sports yaba yarabanyuzeho ngo bayorohereze kubona intsinzi, ndetse bikanavugwa ko Ndayishimiye Eric Bakame yaba yaranamaze kwemeranya n’iyi kipe kuzayibera Umutoza w’Abanyezamu umwaka utaha.

Kuva iki cyumweru cyatangira, Bugesera FC yakajije imyiteguro y’umukino wa Rayon Sports dore ko guhera ku wa 2, Abakinnyi bose n’Umutoza bari mu mwiherero ndetse n’umutekano w’aho ikipe icumbitse ukaba warakajijwe.

Ni umukino Bugesera ikeneyemo amanota cyane ko iri kurwana urugamba rwo kutamanuka mu cyiciro cya 2, mu gihe Rayon Sports yo iri gushaka aya manota ngo ikomeze kuyobora urutonde rwa shampiyona ruyiganisha ku gutwara igikombe cya shampiyona iheruka mu myaka 6 ishize.

Uretse kuba buri kipe ifite icyo irwanira kuri uyu mukino, ubundi buremera bwawe buturuka ku kuba Bugesera yarasezereye Rayon Sports muri 1/2 cy’igikombe cy’amahoro umwaka ushize, ndetse Banamwana Camarade utoza iyi Bugesera, n’ubundi akaba yarigeze gusezerera Rayon Sports mu 2013 muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro.

Ikipe ya Bugesera FC ubu iri ku mwanya wa 11 n’amanota 31 ku rutonde rwa shampiyona, mu gihe Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 59.

Ndayishimiye Eric Bakame yahagaritswe
Na Peter Otema wongerera ingufu Abakinnyi yahagaritswe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Next Post

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.