Nyuma yuko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanzuye ko hazasubukurwa umukino wahuzaga Rayona Sports na Bugesera FC ugahagarara utarangiye kubera imvururu, Perezida wa Rayon yagaragaje ko icyizere cyo kwegukana igikombe cyayoyotse, ariko ko ibikombe bidashize.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Gicurasi 2025 ni bwo Komisiyo ishinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryemeje ko umukino wateje impaka hagati ya Bugesera FC na Rayon Sports uzakomereza aho wari ugeze ku munota wa 57’ hagakinwa iminota yari isigaye.
Uyu mukino wari uw’umunsi wa 28 wa Shampiyona wabaye ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025, kuri Stade ya Bugesera wahagaze ugeze ku munota wa 57 ubwo ikipe ya Bugesera FC yari imaze kwinjiza igitego cya kabiri.
Raporo ya komiseri w’umukino, igaragaza ko wahagaze kubera ikibazo cy’umutekano mucye cyatewe n’abafana ba Rayon Sports aho bateraga amabuye abasifuzi.
Kuri uyu wa Mbere nibwo imyanzuro yafashwe na Komisiyo ishinzwe Amarushanwa muri FERWAFA, aho yemeje ko umukino uzasubukurwa aho wari ugeze ukazaba ku wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025.
Komisiyo yemeje kandi ko abakinnyi bari mu kibuga ari bo bazatangira umukino ndetse hataziyongeramo abandi ku bo amakipe yombi yari afite n’ubundi.
Indi myanzuro ni uko abasifuzi na bo batazahinduka nubwo impaka zaturutse ku byemezo bitavuzweho rumwe by’umusifuzi, abo ku ruhande rwa Rayon Sports bemezago ko arimo kubiba.
Nta bafana bemerewe kureba uriya mukino. Rayon Sports yemerewe kuzajyana abayobozi batatu gusa naho abagize komite nyobozi ya Bugesera FC bemerewe kwitabira umukino bose.
Undi mwanzuro wafatiwe Rayon Sports, ni uko imikino ibiri isigaje muri Shampiyona izayikina nta bafana bari ku kibuga, ni umukino wa Vision FC n’uwa Gorilla FC.
Nyuma y’ibi byemezo, Perezida wa Rayon, Thaddée Twagirayezu yavuze ko nubwo byabyakiriye neza ariko ko icyizere cyo kwegukana igikombe cya Shampiyona kuri iyi kipe cyayoyotse.
Yagize ati “Igikombe kiragiye ariko ibikombe ntabwo bigiye. Igikombe cya 2024-2025 tuvuge ko kigiye, usibye ko bitaranarangira kuko haracyari imikino. Icy’uyu mwaka kiragiye ariko haracyari ibindi byo gukinira.”
Uyu Muyobozi wa Rayon yatangaje ko iyi kipe igiye gukoresha imbaraga zose zishoboka kugira ngo barebe ko bagera ku ntego yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka w’imikino, nubwo icyizere cyagabanutse.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10