Hagiye hanze amakuru ataramenyekanye ku ndirimbo ‘Mami’ y’umuhanzi Ross Kana, avuga ko mugenzi we Bruce Melodie yifuje kuyijyamo, ariko uyu muhanzi akamubera ibamba, ndetse no kuba inzu ya 1:55 AM isanzwe ibafasha ikaba yarabanje kumunaniza.
Amakuru avuga kandi ko iyi ndirimbo ‘Mami’ ya Ross Kana yagombaga gukorerwa muri Ethiopia, gusa bitewe n’impamvu zitandukanye, birangira ikorewe muri Kenya.
Abahaye amakuru umunyamakuru, bavuga ko Ross Kana yafashe icyemezo cyo kujya gukoresha iyi ndirimbo muri Kenya nyuma yuko atanze umushinga wayo ku buyobozi bwa 1:55 AM kugira ngo bayimukorere, ariko bakamwirengagiza.
Bivugwa ko amasezerano ari hagati y’uyu muhanzi n’iyi nzu isanzwe imufasha, ateganya ko ouyu musore agomba gukorerwa indirimbo enye mu mwaka.
Amakuru avuga ko ubwo Ross Kana yajyaga gukoresha iyi ndirimbo muri Kenya, ari we wikoze ku ikofi, akiyishyura buri kimwe cyasabwaga kugira ngo ikorwe, aho bivugwa ko yayitanzeho arenga ibihumbi 16 USD (Miliyoni 22 Frw).
Ubuyobozi bwa 1:55 AM bwabonye byaba bidasa neza, iramutse isohotse nta birango byabo birimo, bahitamo kumuha ibihumbi 6 USD (Miliyoni 8 Frw), abona kubishyiramo.
Hari n’andi makuru yizewe anavuga ko Bruce Melodie yasabye Ross Kana kujya muri iyi ndirimbo bitewe n’ukuntu yari yayikunze, ariko undi amubera ibamba.
Felix NSENGA
RADIOTV10