Ikipe ya Vision FC yatandukanye n’uwari umutoza wayo Lomami Marcel, yahise imusimbuza Muvunyi Félix Fils na we uheruka gusezererwa na Etoile De l’Est FC.
Umukino wa nyuma Lomami Marcel yatoje iyi kipe ni uw’umunsi wa 28, ubwo Vision FC yatsindwaga na Police FC ibitego bitatu kuri kimwe (3-1).
Kuva ubwo imyitozo yakurikiyeho yakoreshejwe n’umutoza wungirije Aristide Habihirwe kugeza kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025, ubwo Muvunyi Félix yatangizaga imyitozo ye ya mbere, mu rugendo azanakomezanyamo n’iyi kipe mu cyiciro cya kabiri.
Muvunyi Félix asubiye muri Vision FC yakuye mu cyiciro cya kabiri, ariko ntiyakomeza kuyitoza mu cyiciro cya mbere kubera ikibazo cy’ibyangombwa, ahabwa akazi ko gutoza Etoile de’l’Est FC anahabwa inshingano zo kuyizamura mu cyiciro cya mbere ariko birananirana na yo ihita imusezerera.
Lomami Marcel we watakarijwe icyizere, amaze kunyura mu makipe anyuranye kuko Vision FC ibaye ikipe ya kabiri imurekuye muri uyu mwaka w’imikino nyuma ya SC Kiyovu no gutandukana nabi na Espoir FC mu mwaka ushize.
Vision FC yasubiye mu cyiciro cya kabiri isigaje imikino ibiri ngo isoze uyu mwaka w’imikino, ku wa Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025 izasura ikipe ya Rayon Sports FC kuri Kigali Pele Stadium.
Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10