Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yashyize umukono ku itegeko rikumira abaturage b’Ibihugu 12 kwinjira muri iki Gihugu, n’ibindi birindwi birimo u Burundi byagabanyirijwe uburenganzira bwo kujyayo.
Ni itegeko ryashyizweho umukono na Donald Trump mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Kamena 2025 mu Biro bye muri White House.
Iri tegeko rizatangira kubahirizwa tariki 09 Kamena 2025, ribuza mu buryo bwose abaturage b’Ibihugu 12 kujya muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari byo Afghanistan, Myanmar, Chad, Congo-Brazzaville, Equatorial Guinea, Eritrea, Haiti, Iran, Libya, Somalia, Sudan na Yemen.
Iki cyemezo kibuza abaturage b’ibi Bihugu kujya muri America, kigamije gusigasira umutekano w’iki Gihugu nk’uko byatangajwe na Perezida w’iki Gihugu, Donald Trump.
Hari kandi Ibihugu birindwi byo byagabanyirijwe ubushobozi bw’abaturage babyo kwemererwa kujya muri Leta Zunze Ubumwe za America, birimo Burundi, Cuba, Laos, Sierra Leone, Togo, Turkmenistan na Venezuela, aho na bo bahagaritswe igice kimwe.
Hari abashyiriweho umwihariko kuri iri tegeko rishya, barimo abakinnyi bitabira ibikorwa bya siporo bikuru bikuru, nk’Abanya- Afghanistan bafite Viza zihariye z’abimukira.
Iri tegeko kandi riha ububasha Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America kugira abo asonera kuri iki cyemezo bitewe n’imiterere y’ibibazo byabo.
Donald Trump avuga kuri ritegeko, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za America “ntizoshobora kwemerera abaturutse mu Gihugu icyo ari cyo cyose tutizeye umutekano wacyo cyangwa kubasha kumenya amakuru yawo, kwinjiramo.”
RADIOTV10