• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen.Muhoozi yatanze itegeko nyuma yo kumva ko hari umusirikare wo hejuru wafunzwe n’inzego z’ubutasi

radiotv10by radiotv10
09/06/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko yumvise ko Col. James Kasule yafunzwe n’inzego z’ubutasi, asaba ko afungurwa byihuse.

Col. James Kasule usanzwe ari umwe mu basirikare bo hejuru muri Uganda uri mu buyobozi bw’Ingabo, yatawe muri yombi ku mpamvu zifitanye isano n’ubujura bwitwaje intwaro no gushimuta byakorewe umwe mu bacuruzi ba zahabu, ibintu bitanyuze ubuyobozi bw’igisirikare.

Amakuru ava mu bo mu muryango we, avuga ko uyu Col. Kasule yafunzwe hamwe n’abandi basirikare nyuma y’ibyo bikorwa byabaye ku wa Gatandatu mu Karere ka Mubende mu rwego rwo gukora iperereza.

Mu butumwa General Muhoozi Kainerugaba yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Kamena 2025, yavuze ko amakuru y’ifungwa rya Col. Kasule yamugezeho.

Yagize ati “Numvise ko abashinzwe ubutasi bafunze Col. Kasule ku bw’impamvu runaka. Agomba guhita arekurwa. Col. Kasule ni umwe mu ndwanyi z’icyubahiro. Ndamuzi bihagije. Ikibazo cye nzakikemurira njye na we.”

Col. Kasule n’itsinda ry’abasirikare bavugwaho kuba barafashe umucuruzi wa zahabu bikekwa ko yari afite amafaranga menshi ya zahabu aherutse kugurisha.

Ngo uwo mucuruzi yategetswe guhamagara inshuti ze zikohereza amafaranga kuri telefone, ndetse ngo birakorwa aza kubikuzwa ubwo yari yafashwe. Bivugwa kandi ko Col. Kasule yaba yaratekewe umutwe mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, akaba yarakoze biriya kugira ngo agaruze amafaranga ye.

Kimwe mu bimenyetso byatumye uyu musirikare wo hejuru afatwa mu iperereza, ni imodoka ye ya gisirikare yafatiwe ahabereye ibyo byakorewe uriya mucuruzi wa zahabu.

Nyuma yuko Col. Kasule atawe muri yombi, yahise yoherezwa gufungirwa muri gereza ya gisirikare ya Makindye aho azaba afungiwe mu gihe iperereza rigikomeje gukorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Next Post

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.