Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

radiotv10by radiotv10
09/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Mu muhango wo kuzirikana imyaka itanu ishinze Pierre Nkurunziza wabaye Perezida w’u Burundi yitabye Imana, Umukuru w’iki Gihugu, Evariste Ndayishimiye, yahagarariwemo na Minisitiri w’Intebe, Lt Gen Pol (Rdt) Ndirakobuca Gervais.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 09 Kamena 2025 nk’uko bigaragazwa n’amakuru dukesha Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Burundi.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byavuze ko “None tariki 09 Kamena, nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Lt-Gén Pol Ndirakobuca Gervais, aherekejwe n’umugore we, mu izina rya Perezida Evariste Ndayishimiye bayoboye Ibirori by’Umunsi wo gukunda Igihugu no kwibuka imyaka itanu y’urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza byabereye i Gitega.”

Perezida Evariste Ndayishimiye wahagarariwe muri uyu muhango, ari mu Bufaransa, aho yagezeyo kuri iki Cyumweru tariki 08 Kamena 2025, aho yitabiriye Inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku bijyanye n’inyanja.

Pierre Nkurunziza wayoboye iki Gihugu cy’u Burundi, amaze imyaka itanu yitabye Imana, aho yapfuye tariki 08 Kamena 2020, nk’uko byemejwe na Guverinoma y’iki Gihugu mu itangazo ryagiye hanze tariki 09 Kamena uwo mwaka wa 2020.

Icyo gihe ubwo hatangazwaga urupfu rwa Nkurunziza, Guverinoma y’iki Gihugu yavuze ko yazize indwara yo guhagarara k’umutima, yari ari kuvurirwa mu Bitaro bya Karuzi mu Burundi.

Guverinoma kandi yatangaje ko nyakwigendera Nkurunziza, yafashwe n’iyi ndwara mu buryo butunguranye dore ko tariki 06 Kamena 2020 yariho areba umukino wa Volleyball mu Ntara ya Ngozi ariko akaza kuremba mu ijoro rishyira ku munsi wakurikiyeho ari na bwo yahise ajyanwa kuvurizwa muri ibi Bitaro yitabiyemo Imana.

Pierre Nkurunziza wayoboye u Burundi mu gihe cy’imyaka 15 kuva mu 2005, yitabye Imana icyo gihe nyuma yuko mu Burundi hari habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu yari yabaye muri Gicurasi 2020, yegukanywe na Evariste Ndayishimiye, ariko wari utararahira.

Umuryango wa nyakwigendera Pierre Nkurunziza wamwunamiye
Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yayoboye uyu muhango

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + seventeen =

Previous Post

Gen.Muhoozi yatanze itegeko nyuma yo kumva ko hari umusirikare wo hejuru wafunzwe n’inzego z’ubutasi

Next Post

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yagaragaje icyavuye mu mirwano ikomeye yayihuje na FARDC

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.