Saturday, September 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

radiotv10by radiotv10
09/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Mu muhango wo kuzirikana imyaka itanu ishinze Pierre Nkurunziza wabaye Perezida w’u Burundi yitabye Imana, Umukuru w’iki Gihugu, Evariste Ndayishimiye, yahagarariwemo na Minisitiri w’Intebe, Lt Gen Pol (Rdt) Ndirakobuca Gervais.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 09 Kamena 2025 nk’uko bigaragazwa n’amakuru dukesha Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Burundi.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byavuze ko “None tariki 09 Kamena, nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Lt-Gén Pol Ndirakobuca Gervais, aherekejwe n’umugore we, mu izina rya Perezida Evariste Ndayishimiye bayoboye Ibirori by’Umunsi wo gukunda Igihugu no kwibuka imyaka itanu y’urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza byabereye i Gitega.”

Perezida Evariste Ndayishimiye wahagarariwe muri uyu muhango, ari mu Bufaransa, aho yagezeyo kuri iki Cyumweru tariki 08 Kamena 2025, aho yitabiriye Inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku bijyanye n’inyanja.

Pierre Nkurunziza wayoboye iki Gihugu cy’u Burundi, amaze imyaka itanu yitabye Imana, aho yapfuye tariki 08 Kamena 2020, nk’uko byemejwe na Guverinoma y’iki Gihugu mu itangazo ryagiye hanze tariki 09 Kamena uwo mwaka wa 2020.

Icyo gihe ubwo hatangazwaga urupfu rwa Nkurunziza, Guverinoma y’iki Gihugu yavuze ko yazize indwara yo guhagarara k’umutima, yari ari kuvurirwa mu Bitaro bya Karuzi mu Burundi.

Guverinoma kandi yatangaje ko nyakwigendera Nkurunziza, yafashwe n’iyi ndwara mu buryo butunguranye dore ko tariki 06 Kamena 2020 yariho areba umukino wa Volleyball mu Ntara ya Ngozi ariko akaza kuremba mu ijoro rishyira ku munsi wakurikiyeho ari na bwo yahise ajyanwa kuvurizwa muri ibi Bitaro yitabiyemo Imana.

Pierre Nkurunziza wayoboye u Burundi mu gihe cy’imyaka 15 kuva mu 2005, yitabye Imana icyo gihe nyuma yuko mu Burundi hari habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu yari yabaye muri Gicurasi 2020, yegukanywe na Evariste Ndayishimiye, ariko wari utararahira.

Umuryango wa nyakwigendera Pierre Nkurunziza wamwunamiye
Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yayoboye uyu muhango

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − thirteen =

Previous Post

Gen.Muhoozi yatanze itegeko nyuma yo kumva ko hari umusirikare wo hejuru wafunzwe n’inzego z’ubutasi

Next Post

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

Related Posts

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

by radiotv10
19/09/2025
0

Muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, imirwano ihanganishije Ihuriro AFC/M23 n’igisirikare cya Congo (FARDC) n’abagifasha, yakomeye,...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

by radiotv10
19/09/2025
0

Ingingo yo guhererekanya imfungwa hagati y’Ihuriro AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni imwe mu zabaye ingorabahizi, ndetse...

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

by radiotv10
19/09/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratabaza amahanga ko uruhande bahanganye rugizwe na FARDC ifatanyije n’abarimo FDLR n’Ingabo z’u Burundi, rwabyutse rurasa ibisasu bakoresheje...

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

by radiotv10
18/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwamenyesheje abatuye Umujyi wa Goma ko bemerewe kwambuka umupaka munini uzwi...

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

by radiotv10
18/09/2025
0

The leadership of North Kivu Province that was appointed by AFC/M23 “informs all residents of the city of Goma that...

IZIHERUKA

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu
MU RWANDA

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

by radiotv10
20/09/2025
0

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

20/09/2025
Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

20/09/2025
Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

20/09/2025
Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

19/09/2025
Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yagaragaje icyavuye mu mirwano ikomeye yayihuje na FARDC

Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Walikare byongeye gukomera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.