Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

radiotv10by radiotv10
12/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zitegerejwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America kugira ngo ziganire ku mushinga w’amahoro ateganyijwe gusinya. Haravugwa ibiri muri uwo mushinga.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ivuga ko yabashije kugera ku nyandiko irenze kure amahame yashyizweho umukono n’ibi Bihugu byombi muri Mata n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Thérèse Kayikwamba Wagner.

Iki gitangazamakuru kivuga ko muri iyi nyandiko y’umushinga w’amasezerano, ugomba kuzashyirwaho imikono habanje kugira ibihabwa umurongo.

Muri ibyo bigomba kubanza gushyirwa mu bikorwa, ngo harimo ko u Rwanda rwasabwe kuva ku butaka rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ngo rugomba gukurayo abasirikare barwo n’intwaro.

Ni mu gihe iki Gihugu cy’u Rwanda kitahwemye gusobanura ko nta musirikare n’umwe gifite muri Congo, ahubwo ko cyakajije ubwirinzi bw’umutekano wacyo ku mupaka ugihuza n’iki cy’igituranyi, ndetse bikaba byarashimangirwaga n’imyanzuro yose yagiye ifatwa ku rwego rwa Afurika, aho n’ubundi u Rwanda rwagiye rusabwa gukuraho izi ngamba z’ubwirinzi.

RFI ivuga ko iyi ngingo yazamuwe n’ibyifuzo byatanzwe na Leta ya Congo ndetse ko ikubiye mu mushinga wohererejwe Leta Zunze Ubumwe za America.

Ikindi kiri muri uyu mushinga, Leta ya Kinshasa yasabwe gukuraho ubutegetsi bwa Gisirikare bwashyizweho mu byiswe ‘état de siège’ mu Ntara ya Kivu ya Ruguru kuva muri 2021 kimwe no mu Ntara ya Ituri.

Iki Gihugu cyasabwe ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’abasivile kugira ngo haterwe intambwe mu biganiro.

Nanone kandi iyi nyandiko isaba ko habaho amasezerano y’imishyikirano hagati ya Leta ya Congo Kinshasa n’umutwe wa M23 yo guhagarika imirwano, aho izi mpande zombi zikiri mu biganiro by’i Doha muri Qatar. Ibi bikaba bigaragaza ko amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo yasinywa nyuma y’ariya asabwa ubutegetsi bwa Congo na AFC/M23.

Uyu mushinga w’amasezerano kandi unagaruka ku mutwe urwanya u Rwanda wa FDLR ufashwa n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, aho Ibihugu byombi byasabwe “gukorana nta buryarya mu gushakisha, kugenzura, kumenya ahaherereye ndetse no kurandura abarwanyi b’umutwe wa FDRL.”

Ubu bufatanye kandi bunajyanye n’imyanzuro y’ibiganiro bya Luanda byo mu kwezi k’Ukwakira 2024, aho iyi nyandiko y’umushinga igaruka ku byari byemerejwe i Luanda byo gusaba ubutegetsi bwa Congo guhagarika imikoranire no gutera inkunga mu buryo bw’intwaro n’ubushobozi bw’amafaranga uyu mutwe wa FDLR.

RFI ivuga ko i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America, muri iki cyumweru hategerejwe gutangira ibiganiro kuri uyu mushinga, itangaza ko hagomba no kuba ibiganiro bizongera bigahuza Abaminisitiri b’impande zombi, mbere yuko Perezida w’u Rwanda n’uwa DRC bashyira umukono kuri ariya masezerano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

Next Post

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.