• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
13/06/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Muhire Kevin wari kapiteni w’ikipe ya Rayon Sport, aratangazwa nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo. Ni ikipe imaze imyaka 20 ishinzwe, ikaba yaranatwaye ibikombe.

Nkuko Jamus FC yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, iyi kipe yasabye abafana kuza ari benshi kwakira ku kibuga cy’indege cya Juba Muhire Kevin.

Muhire Kevin yari asanzwe ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu mu mikino nyafurika y’abakina Imbere mu Gihugu (CHAN), ndetse yari na Kapiteni wa Rayon sports.

Ikipe ya Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo igiye gukinwamo n’uyu mukinnyi w’Umunyarwanda, yatwaye igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Jamus FC yashinzwe mu mwaka wa 2004, mu bihe by’imvururu nyinshi byatumye itabasha kwiyandisha ngo ikine nk’ababigize umwuga ndetse inabashe kwitabira amarushanwa kugeza ubwo Sudani y’Epfo ibonye ubwigenge, ari bwo iyi kipe yatangiye gukina Shampiyona.

Amateka ya Jamus FC nk’ikipe itwara ibikombe si aya cyera, kuko umwaka ushize wa 2023-2024 ari bwo yatwaye Igikombe cy’Igihugu byayihesheje itike yo gukina CAF Confederations Cup.

Ibi byatumye iyi kipe ishyira imbaraga mu mwaka w’imikino wa 2024-2025 inegukana igikombe cya Shampiyona, ihita inabona itike yo kuzakina imikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Iyi kipe ya Jumas FC yo muri Sudani y’Epfo, yanigeze gutozwa n’umutoza w’Umunyarwanda Cassa Mbongo Andre uri mu batoza bavugwaho ubuhanga mu Rwanda.

Biteganijwe ko Jumas FC yakira Muhire Kevin ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, aho agomba gusinya amasezerano y’imyaka ibiri, akaba yatanzweho arenga Miliyoni 60 Frw akazajya ahembwa arenga Miliyoni 8 Frw ku kwezi.

Muhire Kevin yafashe rutemikirere yerecyeza muri Sudani y’Epfo

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Next Post

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.