Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko imirwano yifashe hagati ya Israel na Iran n’icyo impande zombi zivuga

radiotv10by radiotv10
20/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uko imirwano yifashe hagati ya Israel na Iran n’icyo impande zombi zivuga
Share on FacebookShare on Twitter
  • Iran yavuze igishobora guhagararika intambara
  • Israel na yo yahize gukaza ibitero

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian yavuze ko iki Gihugu kidashobora guhagarika gusuka za misile kuri Israel igihe cyose iki Gihugu yise umwanzi kitarahagarika ibitero byacyo by’indege, mu gihe Minisitiri w’Ingabo wa Israel na we yasabye igisirikare gukaza ibitero kuri Iran.

Masoud Pezeshkian yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025 ku munsi wa munani w’intambara ihanganishije Igihugu abereye Perezida cya Iran na Israel.

Ni mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, n’ubundi impande zombe zakomeje kurasana, aho indege itagira abapilote ya Israel yarashe inyubako ituwemo n’abaturage iherereye mu Gace ka Gisha mu Murwa mukuru wa Iran.

Ku ruhande rwa Iran, na yo yakomeje kohereza ibisasu bya Misile kuri Israel byumwihariko mu bice byo mu majyepfo y’iki Gihugu cya Israel.

Perezida wa Iran, yavuze ko uburyo bwonyine bwarangiza iyi mirwano, ari ukuba Israel yahagarika ibitero byayo yatangije kuri iki Gihugu cye.

Aganira n’Itangazamakuru ryo muri Iran, Masoud Pezeshkian yagize ati “Igihe cyose twahoze twifuza amahoro n’ituze.”

Akomeza agira ati “Nkurikije uko ibintu byifashe ubu, amahoro arambye azashoboka ari uko abanzi b’aba- Zionist bahagaritse ibitero byabo, kandi bagatanga icyizere cyo guhagarika ubushotoranyi bwabo bw’ibikorwa by’iterabwoba.”

Pezeshkian yaburiye Israel ko “Kutabasha kubikora [guhagarika ibitero] bizakomeza gusunikira Iran gusubiza ibyo bitero kuri Israel izahora yicuza.”

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz; mu itangazo yatanze kuri uyu wa Gatanu rigenewe igisirikare, yagisabye gukaza ibitero kuri Iran bigamije gushegesha ubutegetsi bw’iki Gihugu.

Yagize ati “Tugomba kurasa ku birango byose by’ubutegetsi ndetse n’ibikorwa byose bihonyora abaturage, nka Basij [Igisirikare cya Iran], ndetse n’ibirindiro by’ubutegetsi ndetse na Revolutionary Guard.”

Israel Katz kandi ejo yari yatangaje ku karubanda ko Israel yifuza kwivugana Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + seven =

Previous Post

Chorale de Kigali yizeye kuzongera kubona Madamu Jeannette Kagame mu gitaramo cyayo

Next Post

Pasiteri yafunzwe nyuma yo kurarana n’umugore w’abandi wari wamusuye yakoze urugendo rurerure apfiriye iwe

Related Posts

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Pasiteri yafunzwe nyuma yo kurarana n’umugore w’abandi wari wamusuye yakoze urugendo rurerure apfiriye iwe

Pasiteri yafunzwe nyuma yo kurarana n'umugore w’abandi wari wamusuye yakoze urugendo rurerure apfiriye iwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.