Baltasar Engonga Ebang wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza mu by’Imari muri Guinée Equatoriale wigeze kugarukwaho cyane kubera amashusho ye yagiye hanze, yakatiwe igifungo cy’imyaka 18 kubera ibyaha byo kunyereza imari ya Leta.
Uyu mugabo wacicikanye ku mbuga nkoranyambaga umwaka ushize ubwo hasakazwaga amashusho ye bivugwa ko yafataga ubwo yabaga aryamanye n’abagore ba bamwe mu bafite amazina akomeye muri kiriya Gihugu, yari akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza imari ya Leta.
Yari asanzwe ayobora Ikigo (National Financial Investigation Agency) gishinzwe iperereza mu by’Imari, akaba yaregwaga gukoresha nabi umutungo w’Igihugu muri iki Kigo gisanzwe kigenzurwa na Minisiteri y’Imari.
Raporo zatangajwe n’Ibitangazamakuru by’Igihugu, zigaragaza ko Baltasar Engonga yakoresheje abarirwa muri miliyoni 910 CFA (miliyari 2,3 Frw) yibye, mu bikorwa byo kwinezezanya n’abagore.
Muri uru rubanza rwe rwatangiye ku wa Mbere, rwanavugwagamo abayobozi bo mu bigo bikuru bya Leta, Ubushinjacyaha bwagiye bugaragaza ibyaha binyuranye, ndetse bunasaba ibihano.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko ahanishwa igifungo cy’imyaka umunani ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, icy’imyaka ine n’amezi atanu ku kwigwizaho imitungo, imyaka itandatu n’ukwezi kumwe ku cyaha cyo gukoresha nabi ububasha yahabwaga n’itegeko, ndetse n’ibindi bihano.
Byose hamwe, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu mugabo igifungo cy’imyaka 18 ndetse no gutanga ihazabu ya Miliyari 1 z’amafaranga y’ama CFA (arenga miliyari 2,5 Frw).
Ni mu gihe Uruhande rw’uregwa n’abanyamategeko be, bahakanaga ibyaha byose bishinjwa Baltasar Engonga Ebang.
Mu cyemezo cyasomwe kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rwavuze ko hagaragajwe ibimenyetso bishimangira ko uregwa yakoze ibyaha aregwa, birimo amafaranga yagiye yoherereza mu mabanki, konti zo hanze ndetse n’amasezerano ya baringa. Ubushinjacyaha bwise iki kirego “kimwe mu bikorwa by’ubuhemu bukomeye byabayeho mu nzego za Leta mu bihe bya vuba.”
Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso, Umucamanza yakatiye Baltasar Engonga Ebang igifungo cy’imyaka 18 ku bwo kunyereza imari ya Leta.



RADIOTV10