Thursday, July 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Havutse Ishyaka ryiyemeje guhindura imitegekere muri Uganda

radiotv10by radiotv10
16/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Havutse Ishyaka ryiyemeje guhindura imitegekere muri Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyaka NEED ‘National Economic Empowerment Dialogue’ ryashinzwe na Joseph Kabuleta uheruka no kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, riravuga ko ryiyemeje guhindura imitegekere muri iki Gihugu.

Uyu munyapolitiki washinze iri shyaka yanenze ibikorwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni arimo muri iyi minsi byo gutaha ibikorwa bitandukanye byubakiwe abaturage, avuga ko ari ubuhendabana bugamije guhuma amaso Abanya-Uganda ngo bazongere bamutore mu matora y’umwaka utaha.

Joseph Kabuleta yavuze ko yiteguye guhangana na Perezida Museveni mu matora azaba umwaka utaha wa 2026, aho uyu Mukuru w’Igihugu yamaze kwemezwa nk’uzahagararira ishyaka rye.

Kabuleta yagize ati “Muri 2021 nariyamamaje, icyo gihe kwari nko kureba uko byifashe. Icyo nari ngamije ni ugutegura ibigezweho uyu munsi. Kirya gihe ntabwo nari niteguye gukora ibintu bikomeye, ariko kuri iyi nshuro mwe mutegereze muzabyibonera. Mu myaka itanu ishize twanyeganyeje Igihugu, kuri iyi nshuro bizaba bimeze nka tsunami.”

Perezida Museveni we iyo yagiye gufungura ku mugaragaro ibikorwa yubakiye abaturage; bamubwira ko bigiye guhindura imibereho yabo. Na we akabasaba kubibyaza umusaruro, akanababwira ko Guverinoma ye yashyizeho uburyo bwo gufasha imishinga y’urubyiruko, arusaba kwikura mu bukene rukoresheje ayo mahirwe.

Joseph Kabuleta abaye uwa kabiri utavuga rumwe n’ubutegetsi wiyemeje kuzahangana n’ishyaka riri kubutegetsi mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu mwaka utaha, nyuma ya Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, na we uvuga ko kuri iyi nshuro agomba kuzayobora Abanya-Uganda.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − five =

Previous Post

Turakubaha ariko ntitugutinya- Abatavuga rumwe na Perezida wa Kenya bakamejeje

Next Post

Umutoza Seninga wikojeje muri Zambia bikanga yasubiye mu ikipe yo mu Rwanda yigeze kumuhagarika

Related Posts

Bwa mbere Barack Obama n’umugore we Michelle bari kumwe bavuze ku bihuha byo gutandukana

Bwa mbere Barack Obama n’umugore we Michelle bari kumwe bavuze ku bihuha byo gutandukana

by radiotv10
17/07/2025
0

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we Michelle Obama, bari kumwe mu kiganiro, bamaganiye kure...

DRC: Former Army Chief General Tshiwewe accused of plotting to assassinate President Tshisekedi

DRC: Former Army Chief General Tshiwewe accused of plotting to assassinate President Tshisekedi

by radiotv10
16/07/2025
0

President Felix Tshisekedi’s party of the Democratic Republic of Congo has revealed that Lieutenant General Christian Tshiwewe, the former chief...

Hashyizwe hanze umugambi ukekwa kuri General Tshiwewe wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za DRCongo

Hashyizwe hanze umugambi ukekwa kuri General Tshiwewe wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za DRCongo

by radiotv10
16/07/2025
0

Ishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru...

Igisa n’igitero cyagabwe n’Abajepe mu mutungo w’uwabaye Perezida wa Congo cyazamuye impaka

Igisa n’igitero cyagabwe n’Abajepe mu mutungo w’uwabaye Perezida wa Congo cyazamuye impaka

by radiotv10
16/07/2025
0

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri kwamagana igikorwa cyakozwe n’abasirikare barenga ijana bo mu...

Turakubaha ariko ntitugutinya- Abatavuga rumwe na Perezida wa Kenya bakamejeje

Turakubaha ariko ntitugutinya- Abatavuga rumwe na Perezida wa Kenya bakamejeje

by radiotv10
16/07/2025
0

Umwe mu Basenateri muri Kenya batavuga rumwe n’ubutegetesi bwa Perezida William Ruto, yavuze ko biteguye gukomeza guhangana, kuko nubwo bamwubaha...

IZIHERUKA

Amakuru mashya: Perezida Kagame yoherereje William Ruto wa Kenya Intumwa Idasanzwe
MU RWANDA

Amakuru mashya: Perezida Kagame yoherereje William Ruto wa Kenya Intumwa Idasanzwe

by radiotv10
17/07/2025
0

Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo

Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo

17/07/2025
Igisubizo Polisi yahaye usabira ibihano abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda nk’uko abashoferi bahanwa

Igisubizo Polisi yahaye usabira ibihano abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda nk’uko abashoferi bahanwa

17/07/2025
Rwanda, UK deepen cooperation on trade, climate finance, and inclusive development

Rwanda, UK deepen cooperation on trade, climate finance, and inclusive development

17/07/2025
Min.Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwatangaje amakuru ku biganiro bya AFC/M23 na DRC akazanamo n’u Rwanda

Min.Nduhungirehe yabaye nk’ukosora uwatangaje amakuru ku biganiro bya AFC/M23 na DRC akazanamo n’u Rwanda

17/07/2025
Perezida Kagame yasimbuje Gatabazi ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi

Gatabazi wari umaze imyaka itatu nta nshingano yageneye ubutumwa Perezida Kagame

17/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umutoza Seninga wikojeje muri Zambia bikanga yasubiye mu ikipe yo mu Rwanda yigeze kumuhagarika

Umutoza Seninga wikojeje muri Zambia bikanga yasubiye mu ikipe yo mu Rwanda yigeze kumuhagarika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Perezida Kagame yoherereje William Ruto wa Kenya Intumwa Idasanzwe

Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo

Igisubizo Polisi yahaye usabira ibihano abanyamaguru bakora amakosa yo mu muhanda nk’uko abashoferi bahanwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.