Umusore Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga uri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho gufungirana mu nzu abakorwa, bivugwa ko bari bagiye iwe, akagira ibyo abasaba ntibabyumvikaneho, akabahimisha kubafungirana.
Uyu musore ukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga we na mugenzi we ‘Buringuni’ aho batangiye ibisa n’urwenya bifashishije ibyo bavugaga ko ari ijambo ry’Imana, byabaga byuzuye amashyengo.
Mwitende Abdoulkarim AKA ‘Burikantu’ yatawe muri yombi hirya y’ejo hashize tariki 20 Nyakanga 2025, nyuma yo gufungirana abakobwa bari bagiye mu rugo rwe, kumwaka inama z’uburyo bajya bakora ibiganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga.
Iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Binunga mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, aho uyu musore atuye.
Uyu musore akurikiranyweho icyaha cy’Itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko, giteganywa n’ingingo ya 151 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyi ngingo ivuga ko “Umuntu wese, akoresheje kiboko, ubushukanyi cyangwa ibikangisho, utwara cyangwa utuma batwara, ufungirana cyangwa utuma bafungirana umuntu uwo ari we wese mu buryo butemewe n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
Iyo uwakorewe kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ari umwana, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10).”
Byagenze gute ngo Burikantu atabwe muri yombi?
Amakuru avuga ko abo bakobwa bari bagiye kwa Burikantu ngo abagire inama yuko bajya bakora ibiganiro bigakurura benshi ku mbuga nkoranyambaga, uyu musore yabwiye umwe muri abo bakobwa ko yajya mu cyumba araramo kugira ngo baganire uko yazamufasha, ariko amubera ibamba.
Ngo mu kumwangira, byatumye uyu musore agira umujinya, ahita afungirana mu nzu abo bakobwa, ndetse ababwira ko bava mu nzu ye ari uko bamuhaye amafarana angana n’ibyo yari yabatanzeho, yaba amafaranga y’urugendo yari yabishyuriye, ndetse n’ibyo kunywa yari yabaguriye.
Abakobwa na bo babonye amafaranga yabakaga batayafite, baramuhendahenda bamuha ayo bari bafite, ariko kuko atari ageze ku mubare w’ayo yifuzaga, umusore yahise na we abahima.
Mu kubahima, Burikantu, yahise abasiga mu nzu ayifunze arigendera, abakobwa na bo ni ko guhita bahamagara Polisi y’u Rwanda, na yo itabarana ingoga, ibavana muri iyo nzu ibamo uyu musore, ariko na we ahita atabwa muri yombi.
Mwitende Abdoulkarim alias ‘Burikantu’, nyuma yo gutabwa muri yombi, ubu acumbikiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Kinyinya, kugira ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


RADIOTV10