Thursday, August 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

radiotv10by radiotv10
06/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye
Share on FacebookShare on Twitter

U Burundi bwabonye Guverinoma nshya irimo Lieutenant General Gabriel Nizigama wari waraviriye rimwe mu nshingano na General Alain Guillaume Bunyoni bombi bashinjwaga gushaka guhirika ubutegetsi, ubu wagizwe Minisitiri w’Umurimo ndetse na Marie-Chantal Nijimbere wabaye umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’Ingabo.

Uretse Lieutenant-Général Gabriel Nizigama wagizwe Minisitiri w’Umurimo no kuzigamira abakozi ba Leta, bwa mbere u Burundi bwagize Minisitiri w’Ingabo w’umugore, ari we Marie-Chantal Nijimbere.

Minisiteri y’Ingabo mu Burundi, ni ku nshuro ya mbere ihawe Minisitiri w’Umugore, utanafite amateka ahambaye mu gisirikare.

Marie-Chantal Nijimbere si mushya muri Guverinoma y’u Burundi kuko hagati ya 2020 na 2024 yari Minisitiri w’Ubucuruzi, Ubwikorezi n’Ubukerarugendo.

Uretse ibi bisa n’ibyatunguranye muri Guverinoma nshya y’u Burundi, abasesenguzi bakurikije Abaminisitiri bashyizweho, bemeza ko Minisiteri z’iki Gihugu zavuye kuri cumi n’eshanu zikaba cumi n’eshatu.

Ni mu gihe Guverinoma y’u Burundi igiye kuyoborwa na Nestor Ntahontuye wagizwe Minisitiri w’Intebe, asimbura Lieutenant-Général Gervais Ndirakobuca wamaze kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, ubu akaba ayoboye Sena y’u Burundi.

Nestor Ntahontuye wagizwe Minisitiri w’Intebe mu Burundi, yari amaze igihe ari Minisitiri w’Imari, Ingengo y’Imari n’igenamigambi kuva mu kwezi k’Ukuboza 2024.

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Burundi, azwiho ubunararibonye mu bijyanye n’Imari ya Leta, Ingamba mu igenamigambi, kugenzura no gukurikirana gahunda za Leta.

Genereal Major Léonidas Ndaruzaniye we yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu nyuma yuko ahataniye umwanya wo kuyobora Sena y’u Burundi na Lieutenant-Général Gervais Ndirakobuca ubu wabaye Perezida wa Sena.

Abasesenguzi bavuga ko kujyana Gervais Ndirakobuca muri Sena, ari uburyo bwo kumushyira ku ruhande kuko ari umwe mu basirikare n’abanyapolitiki bashobora kugira ijambo mu Burundi ku buryo yahatanira kuba Perezida mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha.

Abaminisitiri bose muri Guverinoma y’u Burundi:

  1. Minisitiri w’Intebe: Nestor Ntahontuye
  2. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano w’Imbere mu Gihugu: Maj Gen Léonidas Ndaruzaniye
  3. Minisitiri w’Ingabo no kwita ku bahoze ku rugamba: Marie Chantal Nijimbere
  4. Minisitiri w’Ubutabera: Arthemon Katihabwa
  5. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga: Edouard Bizimana
  6. Minisitiri w’Imari n’ikigega cya Leta: Alain Ndikumana
  7. Minisitiri w’Amabuye y’Agaciro n’Ubutaka, amashanyarazi, inganda n’Uburucurizi:Dr Hassan Kibeya
  8. Minisitiri w’Ibidukikije, Ubuhinzi n’Ubworozi: Calinie Mbarushimana;
  9. Minisitiri w’Ubwubatsi, n’Ubwikorezi: Jean Claude Nzobaneza
  10. Minisitiri w’Uburezi n’Ubushakashatsi: Dr François Havyarimana
  11. Minisitiri w’Ubuzima: Dr. Lyduine Baradahana
  12. Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta: Lt Gen (Police) Gabriel Nizigama
  13. Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo: Lydia Nsekera
  14. Minisitiri w’Itangazamakuru: Gabby Bugaga
Minisitiri w’Intebe mushya yarahiye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − four =

Previous Post

U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

Next Post

Eng.-General Muhoozi sheds light on the enemies who recently entered the country

Related Posts

Ubutumwa Gen.Muhoozi yahaye uwamuvuzeho nyuma yo kongera kuburira abarwanya Perezida Kagame

Eng.-General Muhoozi sheds light on the enemies who recently entered the country

by radiotv10
06/08/2025
0

The Chief of Defence Forces of Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, announced that the “enemy of Uganda” who recently entered the...

U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

by radiotv10
06/08/2025
0

U Buyapani bwibutse imyaka 80 ishize Leta Zunze Ubumwe za America iteye igisasu cya kirimbuzi mu mujyi wa Hiroshima muri...

Muhoozi yavuze Umujenerali umwe rukumbi yemera ko amurenze

General Muhoozi yatanze umucyo ku bo yise abanzi ba Uganda baherutse kwinjirayo rwihishwa

by radiotv10
06/08/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko “umwanzi wa Uganda” uherutse kwinjira ku butaka bw’iki Gihugu, ari...

DRCongo: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Urwego rushinzwe Iperereza

DRCongo: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Urwego rushinzwe Iperereza

by radiotv10
06/08/2025
0

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyizeho abayobozi babiri bakuru mu ishami ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (ANR/Agence...

Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

by radiotv10
05/08/2025
0

The United Nations High Commissioner for Refugees (UNHCR) has announced that before the end of this year, Uganda could host...

IZIHERUKA

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano
MU RWANDA

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

by radiotv10
07/08/2025
0

What Rwandan students really think about AI in education

What Rwandan students really think about AI in education

07/08/2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

06/08/2025
U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

06/08/2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

06/08/2025
Ubutumwa Gen.Muhoozi yahaye uwamuvuzeho nyuma yo kongera kuburira abarwanya Perezida Kagame

Eng.-General Muhoozi sheds light on the enemies who recently entered the country

06/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa Gen.Muhoozi yahaye uwamuvuzeho nyuma yo kongera kuburira abarwanya Perezida Kagame

Eng.-General Muhoozi sheds light on the enemies who recently entered the country

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

What Rwandan students really think about AI in education

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.