Polisi y’u Rwanda yemeje ko abagabo babiri bari mu bantu bakekwaho ubwicanyi n’ubujura byakorewe mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, barashwe ubwo barwanyaga abapolisi bari bagiye kwereka ibyo bibye.
Aba bagabo babiri bishwe barashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kanama 2025 nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana.
Yatangaje ko aba bagabo barwanyije Abapolisi ubwo bari bagiye kwerekana ibyo bibye mu bubiko bw’inzoga buherereye mu Mudugudu wa Marembo mu Kagari ka Nyarukombe mu Murenge wa Muyumbu, aho bakekwa gukorera ibyaha bari bakurikiranyweho.
SP Hamdun Twizeyimana yagize ati “Bari bagiye kwerekana ibyo bibye aho babibitse, bimwe mu bicuruzwa bya BLARIRWA n’amashini ya EBM bibye, bagezeyo barwanya Abapolisi bari babaherekeje, barabarasa.”
Yavuze ko ibikoresho bari bagiye kwerekana, ari amakaziye 300 bibye, bakaza kuraswa ubwo bashakaga kunigisha amapingu abapolisi bari babajyanye.
Aba bantu babiri ni bamwe mu batawe muri yombi bakekwaho ubwicanyi n’ubujura byabereye kuri buriya bubiko mu mpera z’ukwezi gushize, aho babwigabizaga, bakiba bimwe mu byari birimo.
Icyo gihe ubwo bibaga ubu bubiko, hanishwe abagabo babiri, ari bo; Bizimana Mark na Mudaheranwa Venuste bari abazamu babwo.
Nyuma yuko ubu bwicanyi n’ubujura bibaye, inzego z’umutekano zataye muri yombi abantu bakekwaho gukora ibi byaha, barimo na bariya bagabo babiri bishwe barashwe ubwo barwanyaga abapolisi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yasabye abantu bishoye mu bikorwa nk’ibi kubihagarika kuko “ntabwo inzego z’umutekano n’abaturage tuzareka kubafata ngo tubashyikirize inzego zibishinzwe mu gihe bakoze ibyo byaha.”
Polisi kandi ni kenshi yakunze kugira inama ababa bakekwaho ibyaha, kutarwanya inzego, kuko igihe cyose barwanyije abashinzwe umutekano, na bo baba bagomba kwitabara.
RADIOTV10