Saturday, October 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Polisi yasobanuye uko byagenze ngo haraswe abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi n’ubujura i Rwamagana

radiotv10by radiotv10
11/08/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abagabo babiri bari mu bantu bakekwaho ubwicanyi n’ubujura byakorewe mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, barashwe ubwo barwanyaga abapolisi bari bagiye kwereka ibyo bibye.

Aba bagabo babiri bishwe barashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kanama 2025 nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana.

Yatangaje ko aba bagabo barwanyije Abapolisi ubwo bari bagiye kwerekana ibyo bibye mu bubiko bw’inzoga buherereye mu Mudugudu wa Marembo mu Kagari ka Nyarukombe mu Murenge wa Muyumbu, aho bakekwa gukorera ibyaha bari bakurikiranyweho.

SP Hamdun Twizeyimana yagize ati “Bari bagiye kwerekana ibyo bibye aho babibitse, bimwe mu bicuruzwa bya BLARIRWA n’amashini ya EBM bibye, bagezeyo barwanya Abapolisi bari babaherekeje, barabarasa.”

Yavuze ko ibikoresho bari bagiye kwerekana, ari amakaziye 300 bibye, bakaza kuraswa ubwo bashakaga kunigisha amapingu abapolisi bari babajyanye.

Aba bantu babiri ni bamwe mu batawe muri yombi bakekwaho ubwicanyi n’ubujura byabereye kuri buriya bubiko mu mpera z’ukwezi gushize, aho babwigabizaga, bakiba bimwe mu byari birimo.

Icyo gihe ubwo bibaga ubu bubiko, hanishwe abagabo babiri, ari bo; Bizimana Mark na Mudaheranwa Venuste bari abazamu babwo.

Nyuma yuko ubu bwicanyi n’ubujura bibaye, inzego z’umutekano zataye muri yombi abantu bakekwaho gukora ibi byaha, barimo na bariya bagabo babiri bishwe barashwe ubwo barwanyaga abapolisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yasabye abantu bishoye mu bikorwa nk’ibi kubihagarika kuko “ntabwo inzego z’umutekano n’abaturage tuzareka kubafata ngo tubashyikirize inzego zibishinzwe mu gihe bakoze ibyo byaha.”

Polisi kandi ni kenshi yakunze kugira inama ababa bakekwaho ibyaha, kutarwanya inzego, kuko igihe cyose barwanyije abashinzwe umutekano, na bo baba bagomba kwitabara.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × one =

Previous Post

AFC/M23 yagaragaje ibidakwiye biri gukorwa na FARDC n’ubutegetsi bwa Congo mu rugamba

Next Post

Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

Related Posts

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

by radiotv10
04/10/2025
0

Rwanda is preparing to roll out a modern digital identity system that is expected to transform how citizens and residents...

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

by radiotv10
04/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yazamuye mu mapeti abasirikare b'Abofisiye bato, 632 abaha ipeti...

Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

by radiotv10
03/10/2025
0

Mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara Karere ka Kayonza, abacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, birukankanye umushumba...

Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

by radiotv10
03/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yabwiye Abofisiye binjiye muri RDF, ko bagomba guhora basirikana...

Nyuma y’amabwiriza asaba abayobora amadini mu Rwanda kuba baraminuje Tewolojiya bamwe barabyubahirije

Nyuma y’amabwiriza asaba abayobora amadini mu Rwanda kuba baraminuje Tewolojiya bamwe barabyubahirije

by radiotv10
03/10/2025
0

Nyuma yuko mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’Imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda hashyizwemo ko abayobora amadini n’amatorero  bagomba kuba...

IZIHERUKA

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere
IMYIDAGADURO

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

by radiotv10
04/10/2025
1

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

04/10/2025
BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

04/10/2025
Mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bitanu mu kwezi kumwe bizafasha Abaturarwanda kurushaho kwegera Imana

Mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bitanu mu kwezi kumwe bizafasha Abaturarwanda kurushaho kwegera Imana

04/10/2025
Who pays for the first date bill?

Who pays for the first date bill?

04/10/2025
Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

03/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.