Nyuma yo gutandukana na Etincelles FC yari yatangiyemo akazi, umutoza Innocent Seninga ku nshuro ya kabiri yerekeje muri Djibouti asinyira AS Port FC.
Tariki 15 Nyakanga 2025 nibwo Seninga Innocent yari yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Etincelles FC yo kuyitoza uyu mwaka w’imikino 2025-26, ariko nyuma y’iminsi 20 gusa yahise atandukana na yo ayishinja kutubahiriza ibikubiye mu masezerano kuko hari amafaranga Miliyoni n’igice (1 500 000 Frw) yagombaga guhabwa mbere yo gutangira akazi “Recruitment fee” yari yarategereje araheba.
Seninga yahagurutse i Kigali kuwa Gatandatu tariki 09 Kanama 2025 ajya muri Djibouti aho yageze mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru. Akihagera yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri AS PORT.
Ni ku nshuro ya kabiri agiye gutoza muri Djibouti kuko mu mwaka ushize w’imikino 2024-2025 yari yatoje FC Gendermerie gusa ntabwo yayitinzemo.
AS PORT agiye gutoza izakina irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’Ibihugu iwayo, CAF Confederation Cup aho izakina na KMKM FC yo muri Zanzibar mu ijonjora ry’ibanze. Imikino ibanza iteganyijwe hagati ya tariki 19 na 21 Nzeri 2025.
Abaye undi Munyarwanda ugiye gutoza hanze nyuma ya Mashami Vincent watozaga Police FC umwaka ushize w’imikino ubu wamaze kwemezwa nk’umutoza mushya wa Dodoma Jiji yo muri Tanzania.
Mbere ya AS PORT, Seninga yatoje andi makipe anyuranye yo mu Rwanda arimo; Police FC, Etincelles, Sunrise FC, Musanze FC, Isonga FC yanabaye umutoza wungirije w’Amavubi mu bihe binyuranye
Roben NGABO
RADIOTV10