Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga no mu bikorwa byo gususurutsa abantu, biravugwa ko yatawe muri yombi akekwaho gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birenze igipimo cyemewe.
Amakuru y’ifungwa rya Semuhungu Eric yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru tariki 10 Kanama 2025, aho bamwe mu bayatangazaga, bavugaga izindi mpamvu zatumye atabwa muri yombi.
Amakuru dukesha Umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu uzwiho kumenya amakuru yizewe kandi yayahawe n’abizewe, yemeza ko ko Semuhungu ari mu maboko ya polisi y’u Rwanda.
Uyu munyamakuru yagize ati “Ni byo koko Semuhungu Eric ari mu maboko atari aye (isoko yizewe). Yafatiwe ku Kimironko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru azira gutwara imodoka kandi yasomye kuri manyinya.”
Uyu munyamakuru uri mu barambye mu mwuga w’Itangazamakuru unazwiho gukora kinyamwuga wanabiherewe igihembo cy’umunyamakuru w’umwaka wa 2024, yaboneyeho kuburira abantu bakomeje gutangaza izindi mpamvu zivugwa ko zatumye Semuhugu atabwa muri yombi, kubikosora.
Semuhungu Eric wagarutse mu Rwanda muri Gicurasi umwaka ushize, aho byavugwaga ko yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma yo guhamywa ibyaha n’inkiko zo muri kiriya Gihugu.
Muri Nyakanga 2023, Ikinyamakuru Review Journal cyo muri Leta Zunze Ubumwe za America, cyatangaje ko uyu musore ukomoka mu Rwanda yari akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gufata ku ngufu uwo bivugwa ko bahuje igitsina, icyaha gituma uwagikoze yamburwa ubwenegihugu bw’iki Gihugu no kukirukanwamo.
RADIOTV10