Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yagaragaje ibidakwiye biri gukorwa na FARDC n’ubutegetsi bwa Congo mu rugamba

radiotv10by radiotv10
11/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
AFC/M23 yagaragaje ibidakwiye biri gukorwa na FARDC n’ubutegetsi bwa Congo mu rugamba
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje ko ribabajwe bikomeye no kuba uruhande bahanganye rwa FARDC n’abayifasha ruri kwinjiza mu gisirikare abana bato rukabajyana ku rugamba, rigaragaza bamwe mu bana ryafashe.

Amashusho yashyizwe hanze n’iri huriro AFC/M23, agaragaza umwe mu bagize iri huriro yereka abaturage bamwe mu barwanaga ku ruhande bahanganye baherutse gufatirwa mpiri muri Kalehe, barimo abana bigaragara ko ari bato cyane.

Uyu wo muri AFC/M23 agira ati “Leta nzima igafata umwana nk’uyu ikamuha imbunda…ari kuvuga ngo afite imyaka 16, ariko ntayo.”

Akomeza avuga ko ubutegetsi bwa Congo bukomeje kugaragaza ko budaha agaciro abaturage b’iki Gihugu, ati “Niba koko Leta ya Kinshasa ari umubyeyi atari umwicanyi, umwana w’undi wamufata koko ukamujyana muri ririya shyamba? Wafata uru ruhinja ukaruhereza imbunda?”

Akomeza avuga ko abana nk’aba bari bakwiye kuba bari kwiga aho kubinjiza mu gisirikare, ariko ko ubutegetsi bwa Congo bwiyemeje kurangwa n’amarorerwa, butagira isoni zo kubakoresha mu bikorwa bya gisirikare.

AFC/M23 yagaragaje abana bato bafatiwe ku rugamba

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka na we yifashishije ubu butumwa bw’amashusho bwatanzwe n’umwe mu bagize iri huriro wagaragaje aba bana bafatiwe ku rugamba, yamaganye yivuye inyuma ibi bikorwa by’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu butumwa yanditse kuri iki Cyumweru tariki 10 Kanama 2025, Lawrence Kanyuka yagize ati “AFC/M23 yababajwe kandi yamaganye yivuye inyuma ishyirwa mu gisirikare ry’abana rikorwa n’abahuzamugambi b’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Yavuze ko aba barwanyi bafashwe tariki 28 Nyakanga 2025 ubwo umutwe wa Nyatura ufasha Leta bagabaga ibitero kuri M23 mu gace ka Nyamugali mu misozi miremire ya Kalehe, ahafatiwe abarwanyi benshi barimo abana bataruzuza imyaka y’ubukure.

Ati “Ibi bikorwa byo kudahana birakomeje, nyamara hari Imiryango ivuga ko irengera uburenganzira bwa muntu muri rusange kimwe n’ivuga ko byumwihariko irwanya kwinjiza abana mu bikorwa bya gisirikare.”

Lawrence Kanyuka akomeza avuga ko bibabaje kubona ubutegetsi bwa Congo bukomeje gukora ibikorwa nk’ibi, ntibyamaganwe n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu BCNUDH, ahubwo bigashinja Ihuriro AFC/M23 ibirego bidafite ishingiro.

Ati “Uku kuruca bakarumira kwabo bitera kwibaza ku kutabogama kwabo ndetse no kugirwa ibikoresho bya politiki.”

Ni nyuma yuko hasohowe raporo ebyiri zishinja iri Huriro rya AFC/M23 kwica abaturage benshi b’abasivile, mu gihe ryo ryabyamaganiye kure rivuga ko ibikubiye muri ziriya raporo, ari ibihimbano kandi ko abazishyize hanze batigeze bakora ubucukumbuzi ku makuru batangaje.

Lawrence Kanyuka yamaganye ibi biriho bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − two =

Previous Post

E-Sports in Rwanda: Can gaming be a real career?

Next Post

Polisi yasobanuye uko byagenze ngo haraswe abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi n’ubujura i Rwamagana

Related Posts

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

by radiotv10
13/01/2026
0

Muri Uganda ubu intero n’inyikirizo ntayindi uretse amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba kuri uyu wa Kane tariki 15 Mutarama 2026, yabanjirijwe...

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

by radiotv10
12/01/2026
0

Umutwe w'inyeshyamba uzwi nka Bakata Katanga wakozanyijeho n'igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu mirwano yabereye mu gace...

America yahawe umuburo n’Igihugu iherutse na yo gukanga

America yahawe umuburo n’Igihugu iherutse na yo gukanga

by radiotv10
12/01/2026
0

Mu gihe imyigaragambyo ikomeje kuba hirya no hino muri Iran yinjiraga mu cyumweru cya gatatu, Tehran yatanze umuburo ko izihorera...

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

IZIHERUKA

Ibyo wamanye byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3
MU RWANDA

Ibyo wamanye byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

13/01/2026
Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Polisi yasobanuye uko byagenze ngo haraswe abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi n’ubujura i Rwamagana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyo wamanye byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.