Saturday, October 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yagaragaje ibidakwiye biri gukorwa na FARDC n’ubutegetsi bwa Congo mu rugamba

radiotv10by radiotv10
11/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
AFC/M23 yagaragaje ibidakwiye biri gukorwa na FARDC n’ubutegetsi bwa Congo mu rugamba
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje ko ribabajwe bikomeye no kuba uruhande bahanganye rwa FARDC n’abayifasha ruri kwinjiza mu gisirikare abana bato rukabajyana ku rugamba, rigaragaza bamwe mu bana ryafashe.

Amashusho yashyizwe hanze n’iri huriro AFC/M23, agaragaza umwe mu bagize iri huriro yereka abaturage bamwe mu barwanaga ku ruhande bahanganye baherutse gufatirwa mpiri muri Kalehe, barimo abana bigaragara ko ari bato cyane.

Uyu wo muri AFC/M23 agira ati “Leta nzima igafata umwana nk’uyu ikamuha imbunda…ari kuvuga ngo afite imyaka 16, ariko ntayo.”

Akomeza avuga ko ubutegetsi bwa Congo bukomeje kugaragaza ko budaha agaciro abaturage b’iki Gihugu, ati “Niba koko Leta ya Kinshasa ari umubyeyi atari umwicanyi, umwana w’undi wamufata koko ukamujyana muri ririya shyamba? Wafata uru ruhinja ukaruhereza imbunda?”

Akomeza avuga ko abana nk’aba bari bakwiye kuba bari kwiga aho kubinjiza mu gisirikare, ariko ko ubutegetsi bwa Congo bwiyemeje kurangwa n’amarorerwa, butagira isoni zo kubakoresha mu bikorwa bya gisirikare.

AFC/M23 yagaragaje abana bato bafatiwe ku rugamba

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka na we yifashishije ubu butumwa bw’amashusho bwatanzwe n’umwe mu bagize iri huriro wagaragaje aba bana bafatiwe ku rugamba, yamaganye yivuye inyuma ibi bikorwa by’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu butumwa yanditse kuri iki Cyumweru tariki 10 Kanama 2025, Lawrence Kanyuka yagize ati “AFC/M23 yababajwe kandi yamaganye yivuye inyuma ishyirwa mu gisirikare ry’abana rikorwa n’abahuzamugambi b’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Yavuze ko aba barwanyi bafashwe tariki 28 Nyakanga 2025 ubwo umutwe wa Nyatura ufasha Leta bagabaga ibitero kuri M23 mu gace ka Nyamugali mu misozi miremire ya Kalehe, ahafatiwe abarwanyi benshi barimo abana bataruzuza imyaka y’ubukure.

Ati “Ibi bikorwa byo kudahana birakomeje, nyamara hari Imiryango ivuga ko irengera uburenganzira bwa muntu muri rusange kimwe n’ivuga ko byumwihariko irwanya kwinjiza abana mu bikorwa bya gisirikare.”

Lawrence Kanyuka akomeza avuga ko bibabaje kubona ubutegetsi bwa Congo bukomeje gukora ibikorwa nk’ibi, ntibyamaganwe n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu BCNUDH, ahubwo bigashinja Ihuriro AFC/M23 ibirego bidafite ishingiro.

Ati “Uku kuruca bakarumira kwabo bitera kwibaza ku kutabogama kwabo ndetse no kugirwa ibikoresho bya politiki.”

Ni nyuma yuko hasohowe raporo ebyiri zishinja iri Huriro rya AFC/M23 kwica abaturage benshi b’abasivile, mu gihe ryo ryabyamaganiye kure rivuga ko ibikubiye muri ziriya raporo, ari ibihimbano kandi ko abazishyize hanze batigeze bakora ubucukumbuzi ku makuru batangaje.

Lawrence Kanyuka yamaganye ibi biriho bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − two =

Previous Post

E-Sports in Rwanda: Can gaming be a real career?

Next Post

Polisi yasobanuye uko byagenze ngo haraswe abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi n’ubujura i Rwamagana

Related Posts

Amakuru akomeje kuza ari incamugongo ku mibare y’abagiriye ibyago aho basengeraga muri Ethiopia

Amakuru akomeje kuza ari incamugongo ku mibare y’abagiriye ibyago aho basengeraga muri Ethiopia

by radiotv10
03/10/2025
0

Nyuma n’impanuka y’urusengero rwubakwaga mu Karere ka Amhara muri Ethiopia rugwiriye abantu bari mu masengesho, imibare y’abo yahitanye ndetse n’abakomeretse...

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

by radiotv10
02/10/2025
0

Nyuma yuko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa rukatiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

by radiotv10
01/10/2025
0

Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, Betrand Bisimwa yatangaje ko gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa DRC, ahamijwe ibyaha bishingiye...

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

by radiotv10
01/10/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwahamije ibyaha Joseph Kabila Kabange wayoboye iki Gihugu, rumukatira igihano...

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

by radiotv10
30/09/2025
0

Minisitiri w’Intebe wa Qatar yavuze ko Igihugu cye cyiteguye gukomeza ibikorwa byo gushaka iherezo ry’intambara muri Gaza, nyuma yuko mugenzi...

IZIHERUKA

Who pays for the first date bill?
IMYIDAGADURO

Who pays for the first date bill?

by radiotv10
04/10/2025
0

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

04/10/2025
Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

04/10/2025
BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

04/10/2025
Mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bitanu mu kwezi kumwe bizafasha Abaturarwanda baruhaho kwegera Imana

Mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bitanu mu kwezi kumwe bizafasha Abaturarwanda baruhaho kwegera Imana

04/10/2025
Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

03/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Polisi yasobanuye uko byagenze ngo haraswe abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi n’ubujura i Rwamagana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Who pays for the first date bill?

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.