Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yakiriye umukinnyi wa Basketball Nate Ament uhanzwe amaso muri Leta Zunze Ubumwe za America ufite inkomoko mu Rwanda, amubwira ko Abanyarwanda bamuri inyuma kandi batewe ishema na we.
Nate Ament w’imyaka 18 y’amavuko ufite umubyeyi umwe (Nyina) w’Umunyarwanda, ni umwe mu bakinnyi bahanzwe amaso bakiri bato muri Leta Zunze Ubumwe za America, dore ko aherutse no gushyirwa ku rutonde rw’abakinnyi beza 100 bakiri bato, aho yaje ku mwanya wa kane.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yakiriye uyu munyempano mu mukino wa Basketball kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025, n’umuryango we bazanye mu Rwanda, banasangira ifunguro ry’umugoroba.
Ubwo yamwakiraga ku meza, Minisitiri Mukazayire n’uyu mukinnyi Nate Ament bagiranye ikiganiro, aho yamubwiye ko yishimiye gusura u Rwanda n’uburyo yakiriwe. Ati “Buri muntu wese yaranyishimiye, rwose ni nko mu rugo kuri njye.”
Yabwiye Minisitiri ko muri iyi minsi yari mu Rwanda yagiye mu bikorwa binyuranye, aho yabashije gukina n’abandi umukino wa Basketball, ndetse akanatembera mu bice binyuranye bitatse ibyiza. Ati “Mu by’ukuri byari ibyishimo gusa gusa.”
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, na we yashimiye Nate Ament, ati “Twishimiye kukwakira hano mu rugo, turi umuryango, tukuri inyuma Nate, komeza ukore cyane kandi umenye ko kugera ku ntsinzi ubifite mu biganza byawe.”
Nate Ament aherutse kujyana n’Ikipe y’abatarengeje imyaka 18 y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za America mu irushanwa rya 2024 FIBA U-18 Americas Championship, ryanegukanywe n’Ikipe yabo.


RADIOTV10