Guverinoma ya Qatar yatangaje ko yoherereje iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 umushinga w’amasezerano agomba gusinywa hagati y’impande zombi, agamije guhagarika imirwano, nyuma yuko itariki yagombaga gusinyirwaho idakunze.
Byatangajwe na Guverinoma ya Qatar kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, habura amasaha macye ngo itariki yari yateganyijweho gusinya aya masezerano ngo igere kuri uyu wa 18 Kanama.
Ubuyobozi bwa Qatar kandi bwatangaje ko bwiteguye kwakira ibindi biganiro bigomba guhuza Guverinoma ya DRC n’Ihuriro AFC/M23 bibera i Doha.
Umuyobozi muri Qatar ukomeje kugira uruhare mu buhuza muri ibi biganiro, yatangaje ko “kohereza umushinga w’aya masezerano y’amahoro hagati y’impande zombi, biri mu murongo wo gukomeza ibiganiro by’i Doha” kandi ko hateganyijwe “ibindi biganiro by’ingenzi by’imishyikirano” mu gihe cya vuba.
Ni mu gihe Guverinoma ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, tariki 19 Nyakanga 2025 bari bashyize umukono ku mahame yagombaga kugena amasezerano y’amahoro yari gushyirwaho umukono none tariki 18 Kanama 2025.
Guverinoma ya Qatar yatangaje ko itariki yari yemejwe yo gisinyiraho aya masezerano itakunze ariko “Impande zombi zamenyesheje umuhuza ibiri mu murongo mwiza kandi zigaragaza ubushake bwo gukomeza ibiganiro by’imishyikirano.”
Uyu muyobozi wo muri Guverinoma ya Qatar yagize ati “Tuzi ko hari imbogamizi ziri ahari ibibazo kandi twizeye ko zishobora gukemuka vuba binyuze mu biganiro n’umuhate impande zombi zakwiyemeza.”
Ibiganiro bihuza Leta ya Congo Kinshasa n’Ihuriro AFC/M23, icyiciro cya gatandatu, nticyabashije kugerwaho, nyuma yuko impande zombi zishinjanye kurenga ku bikubiye muri ariya mahame ziherutse gushyiraho umukono
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri iki Cyumweru yagaragaje kandi ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga kuri ariya mahame, aho rwagabye ibitero mu bice bituwe n’abaturage benshi mu Ntara ya Kivu y’Epfo, nko muri Nzimbira na Kanyola.
Uyu Muvugizi wa AFC/M23 kandi, kuri iki Cyumweru yasohoye itangazo rigaragaza ko iri Huriro rigifite ubushake bwo gukomeza kwitabira ibi biganiro by’i Doha.

RADIOTV10