Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yategetse Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports kwishyura Robertinho ibihumbi 22,5 USD (arenga miliyoni 30 Frw) mu gihe kitarenze ukwezi n’igice, bitaba ibyo ikagirwaho ingaruka zirimo kutemererwa kwandikisha abakinnyi bashya.
Ni icyemezo cyafashwe n’Akanama ka FIFA gashinzwe gukemura ibibazo by’abakinnyi n’abatoza, bigaragara ko cyafashwe tariki 11 Kanama 2025.
Iki cyemezo RADIOTV10 ifitiye kopi, kigaragaza ko ari icy’ikirego cyatanzwe n’umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka ‘Robertinho’ wari uhagarariwe na Amanda Borer muri iki kirego.
Ingingo ya mbere y’iki cyemezo, igaragaza ko ikirego cya Robertinho cyakiriwe, mu gihe iya kabiri ivuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugomba kwishyura ibihumbi 22,5 USD.
Iki cyemezo kivuga ko nk’uko “biteganywa n’ingingo ya 8 mu mugereka wa 2 w’amabwiriza agena igura n’igurishwa ry’abakinnyi, mu gihe hatishyuwe amafaranga yose mu gihe cy’iminsi 45 uhereye igihe hamenyeshejwe iki cyemezo, ingaruka zikurikira zishyirwa mu bikorwa.”
Zimwe mu ngaruka zigaragazwa n’iki cyemezo zaba kuri Rayon Sports mu gihe itakwishyura uyu mutoza ariya mafaranga muri iki gihe yahawe, zirimo kubuzwa kwandikisha abakinnyi yaba abo mu Gihugu na mpuzamahanga kugeza igihe cyose yishyuriwe.
Muri Gicurasi uyu mwaka, Robertinho yari yagejeje ikirego cye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, ashinja ubuyobozi bwa Rayon kumwirukana binyuranyije n’amategeko, aho yasabaga iri shyirahamwe kumwishyuriza ariya mafaranga ubuyobozi bwa Rayon mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu, bitaba ibyo akakizamura muri FIFA, ari na byo byaje kuba.
Robertinho yahagaritswe na Rayon Sports FC tariki ya 14 Mata 2025, mu gihe amasezerano ye yari asigaje amezi abiri gusa, yagombaga kurangirana n’ukwezi kwa Kamena.
RADIOTV10