Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imibare mishya iteye inkeke y’abahitanywe n’icyorezo cyibasiye impunzi z’Abanya-Sudani muri Tchad

radiotv10by radiotv10
27/08/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Imibare mishya iteye inkeke y’abahitanywe n’icyorezo cyibasiye impunzi z’Abanya-Sudani muri Tchad
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima muri Tchad yatangaje ko nyuma yuko icyorezo cya Cholera kigeze mu nkambi y’Impunzi z’Abanya-Sudani iherereye mu Ntara ya Ouaddaï, iyi ndwara imaze guhitanwa abantu 63.

Uretse aba bahitanywe n’iki cyorezo, Minisiteri y’Ubuzima muri iki Gihugu cya Tchad, yatangaje ko abamaze kucyandura bageze kuri 938.

Impuguke n’imiryango mpuzamahanga irimo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) bari batanze impuruza ko Cholera ikomeje kwibasira Sudani ishobora no kwambukiranya imipaka. Ibyo byabaye impamo muri Nyakanga ubwo icyorezo cyageraga mu nkambi z’impunzi ziri mu burasirazuba bwa Tchad.

Mu nkambi ya Dougui iherereye mu Burasirazuba bwa Tchad icumbikiye impunzi zigera ku bihumbi 20, habawa abantu bane bahasize ubuzima mu kwezi gushize.

Ubuyobozi bwa Tchad buvuga ko bugiye kongera imbaraga mu bikorwa by’isuku n’isukura mu nkambi no mu baturage b’ako karere, hagamijwe gukumira ikwirakwira rya kolera.

Tchad ni kimwe mu Bihugu bikomeje kuremererwa n’ingaruka z’intambara yo muri Sudani yatangiye mu kwezi kwa Mata 2023. Kugeza ubu, impunzi zirenga ibihumbi 800 z’Abanya-Sudani zimaze guhungira muri icyo gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × two =

Previous Post

Batswe amafaranga bizezwa inkunga none amaso yaheze mu kirere

Next Post

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.