Mu mikino Nyafurika y’ijonjora ry’ibanze CAF Champions League, umukino wa mbere uzahuza ikipe ya APR FC na Pyramids FC yo mu Misiri, wahinduriwe itariki, ku bw’impamvu z’ikindi gikorwa cy’ingenzi kizaba kibera aho ugomba kuzabera.
Ni icyemezo cyafashwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika (CAF), yongeye kwimura imikino y’ijonjora ry’ibanze rya Champions League izahuza APR FC na Pyramids FC.
Amakuru agera kuri RADIOTV10 avuga ko impamvu hahinduwe itariki yo kuzakiniraho uyu mukino, ariko Sitade Amahoro ugomba gukinirwaho, izaba iri kuberamo ikindi gikorwa.
Uyu mukino wagombaga kuzaba ku ya 28 Nzeri 2025, mu gihe mu Rwanda hazaba hari kubera Shampiyono y’umukino w’Amagare, aho binateganyijwe ko hari ibikorwa bizabera muri Sitade Amahoro ari yo yonyine yemerewe kwakira iyi mikino.
Ni mu gihe iyi shampiyona y’Isi y’umukino w’Amagare izaba hagati ya tariki 21 na 28 Nzeri 2025 ku buryo bizahurirana n’igihe uyu mukino wa APR FC na Pyramids FC wagombaga kuzabera.
Ibi byatumye umukino wimurwa, aho ubanza uzaba tariki 01 Ukwakira 2025 i Kigali mu Rwanda, mu gihe uwo kwishyura uzaba ku ya 05 Ukwakira i Cairo mu Misiri.
RADIOTV10