Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kenya: Uwahoze ari V/Perezida wiyemeje kurwanya Ruto akomeje kugaragaza ko akajije umurego

radiotv10by radiotv10
28/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Kenya: Uwahoze ari V/Perezida wiyemeje kurwanya Ruto akomeje kugaragaza ko akajije umurego
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’ihuriro ry’abatavura rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Rigathi Gachaguwa wigeze kuba Visi Perezida wa William Ruto, yongeye gushimangira ko ibyaha aherutse gushinja Ruto akibikomeyeho.

Ku nshuro ya mbere nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za America; Gachaguwa yavuze ko yahuje Perezida William Ruto n’umuyobozi w’umutwe w’abarwanyi ukorera muri Sudan. Icyakora ntacyo yavuze ku kindi cyaha ashinja William Ruto cyo gukorana n’inyeshyamaba za al shabaab.

Yagize ati “Ubu ndigenga ariko mbere sinashoboraga kubivuga. Birazwi ko Perezida Ruto akorana na Hemedti uyobora RSF muri Sudani. Narabivuze kandi mbifitiye ibimenyetso, ni nanjye wabahuje muri iyo nama. Narabuhuje bombi mbitegetswe na William ruto. Byatewe n’uko mu buryo bwa diplomasi ntabwo Perezida ashobora gutumira Visi Perezida w’ikindi Gihugu ngo amusure. Kandi icyo gihe Hemedti yari Visi Perezida wa Sudan.

Perezida William Ruto yarampamagaye kubera ko nari Visi Perezida, bazana ibaruwa itumira Hemedti ndayisiNya. Nanagiye kumufata ku kibuga cy’indege, mushyikiriza Ruto, bahita batangira ibiganiro. Urwo rugendo rwavugwaga nk’urw’akazi, ariko baganiraga ubucuruzi. Bavuze kuri zahabu, ariko mbere ntabwo nari nzi icyo bagiye kuganira.”

Uyu munyapolitike nubwo Itegeko Nshinga ritamwemerera kwiyamamariza gutegeka Igihugu kuko yegujwe n’Inteko Ishinga Amategeko; Gachagua avuga ko agifite izindi nzira zo kubigeraho.

Yagize ati “Ndi umukandida ku mwanya wa Perezida wa Kenya. Nujuje ibisabwa kandi mfite n’abantu banshyigikiye ndacyanashaka n’abandi benshi. Bivuze ko mu matora nzaba ndi umukandida.”

Yavuze ko “William Ruto na we yigeze gukurikiranwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha. Yashinjwaga ibyaha byibasiye inyokomuntu, ariko ntibyamubujije kuyobora Igihugu.”

Yakomeje agira ati “Itegeko Nshinga ryacu ritanga uburenganzira bwo kwiyamamaza kabone nubwo waba warahamijwe ibyaha ariko ukaba utararangiza inzira zose z’amategeko.”

Yavuze ko agifite urubanza mu Rukiko Rukuru, kandi ko nibiba na ngombwa azaniyambaza Urukiko rw’Ikirenga, ku buryo Urukiko rwa nyuma rubifitiye ububasha nirwemeza ko yegujwe, ataziyamamaza.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

APR FC yamenye amakipe bazahura muri CECAFA Kagame Cup

Next Post

Icyo abasesenguzi babona kizasigwa n’uruzinduko rwa Perezida w’u Burusiya n’uwa N.Korea mu Bushinwa

Related Posts

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America zaburiye ko zishobora gufatira ibihano bikomeye Sudan y’Epfo, birimo no kuyihagarikira inkunga ihabwa, nyuma yo...

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo abasesenguzi babona kizasigwa n’uruzinduko rwa Perezida w’u Burusiya n’uwa N.Korea mu Bushinwa

Icyo abasesenguzi babona kizasigwa n’uruzinduko rwa Perezida w’u Burusiya n’uwa N.Korea mu Bushinwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.