Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yongeye kwihanangiriza Ubutegetsi bwa Congo iha integuza FARDC, FDLR n’abacancuro

radiotv10by radiotv10
01/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryamaze kwita ubw’iterabwoba, riravuga ko nyuma yuko ababurwanirira bagizwe n’abarimo FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bakomeje kugaba ibitero ku baturage no ku birindiro byaryo, ryiyemeje kujya kubiburizamo rikabasanga ku isoko aho babitegurira.

Iri huriro kandi rirateganya kugirana ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nzeri 2025 kiza kuyobora n’Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa i Goma nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’iri Huriro, Lawrence Kanyuka.

Kanyuka atangaje iki kiganiro nyuma yuko kuri iki Cyumweru tariki 31 Kanama 2025, ashyize hanze itangazo ryihanangiriza uruhande bahanganye.

Muri iri tangazo ry’amashusho, Lawrence Kanyuka wumvikana akoresha ijwi riri hejuru ririmo umujinya, avuga ko ku wa Gatandatu “Ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Kinshasa, bwatangije intambwe nshya mu mugambi wabwo mubisha.”

Avuga ko uru ruhande bahanganye “rwatangije intambara yagutse rukoresheje abasanzwe barurwanirira, bagizwe na FARDC, FDLR, Mai-Mai Wazalendo, Abacancuro, n’igisirikare cy’u Burundi, barashe ibisaru nta mpuhwe mu bice bituwemo n’abaturage, banagaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23.”

Kanyuka akomeza avuga ko ibi byose biri gukorwa n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, nyamara harabayeho isinywa ry’amahame y’i Doha tariki 19 Nyakanga 2025.

Ati “Ubutegetsi bw’inkoramaraso bwakomeje politiki y’urwangano ndetse n’ibikorwa byo guhohotera abaturage. Bukomeje kandi gukwirakwiza propaganda yabwo mbi mu bice byose bugenzura, byumwihariko muri Uvira aho bamaze gushyira agace kabwo rusange. Aho ni ho bakorera ubuhuzabikorwa bw’ibikorwa bya gisirikare, no ho haturuka abasirikare ndetse hanategurirwa ibitero bya za drone.”

Avuga ko nyuma yo gutegurira ibitero by’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, bagabye ibitero mu bice birimo ibya Walikare ushyira Mpinga, Bunyakiri ushyira Kadasomwa na Kasika ushyira Mwenga.

Ati “Ibyo bitero bikomeye, byateye impfu z’abaturage bagenzi bacu, bitera abaturage benshi b’inzirakarengane kuva mu byabo, binashyira mu kaga abaturage benshi bakeneye ubutabazi.”

Kanyuka asoza ijambo rye yizeza abanyagihugu ko ihuriro AFC/M23 ridashobora gukomeza kurebera ibi bikorwa by’ubugome bikorwa n’ubutegetsi bwa DRC, bityo ko abarwanyi baryo biyemeje kurinda abaturage ndetse no kuburizamo ibyo bikorwa byose bakajya kubarwanya aho babitegurira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + three =

Previous Post

Hagaragajwe igipimo cy’imvura iteganyijwe mu Rwanda mu kwa 09 hanatangwa ubujyanama

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje uruhare urubyiruko rukeneweho mu kurandura inzara yugarije Abanyafurika

Related Posts

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragaje uruhare urubyiruko rukeneweho mu kurandura inzara yugarije Abanyafurika

Perezida Kagame yagaragaje uruhare urubyiruko rukeneweho mu kurandura inzara yugarije Abanyafurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.