Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe umubare w’imanza zaciwe nk’Inkiko z’u Rwanda n’izakemuwe hakoreshejwe ubuhuza n’ubwumvikane

radiotv10by radiotv10
01/09/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Menya umubare w’imanza zakijijwe zitaregewe Inkiko hakoreshejwe ‘Plea Bargain’-ibiganiro by’Ubushinjacyaha n’abaregwa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, yagaragaje ku mu mwaka w’Ubucamanza wa 2024-2025, imanza zirenga ibihumbi 15 zaciwe binyuze mu nzira y’ubuhuza (mediation) n’iy’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (Plea Bargaining).

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitille Mukantaganzwa yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nzeri 2025, mu muhango wo gutangiza Umwaka w’Ubucamanza wa 2025-2026.

Yavuze ko raporo y’ibikorwa by’urwego rw’Ubucamanza y’umwaka wa 2024-2025, igaragaza ko muri uwo mwaka Inkiko zaregewe imanza 106 254.

Ati “Ziyongera ku manza 76 273 zari zarasigaye mu Nkiko ku isozwa ry’umwaka w’ubucamanza wa 2023-2024. Ibi bisobanuye ko umwaka dusoje, Inkiko zari zifite imanza zo kuburanisha 182 527.”

Akomeza agira ati “Nejejwe no gutangaza ko muri izo manza zose, Inkiko zaciye imanza 109 192, zirimo imanza mu mizi 92 880 zingana na 85% n’imanza ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo 16 312 zingana na 15%.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko nanone igishimishije cyagezweho muri uriya mwaka w’Ubucamanza, Abacamanza, Abanditsi b’Inkiko, Abashinjacyaha n’ababuranyi bateye intambwe ishimishije mu buryo bushya bwo guca imanza bitagombye kujyanwa mu Nkiko, ahifashishwa uburyo bw’Ubuhuza (mediation) n’ubw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (Plea Bargaining).

Ati “Muri uru rwego, imanza 3 166 z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi zakemuwe hakoreshejwe ubuhuza. Naho imanza 11 846 z’inshinjabyaha, zakemuwe hakoreshejwe ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa.”

Ibi bivuze ko imanza zose zakemuwe binyuze muri ubu buryo bwombi; ubuhuza n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, zabaye 15 012.

Ati “Iyo hateranyijwe imanza zaburanishijwe mu mizi, izaburanishijwe ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo n’izakemukiye mu buhuza no mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, zose hamwe ziba imanza 124 204.”

Mukantaganzwa avuga ko nubwo urwego rw’Ubucamanza rwakoze ibishoboka ngo ruce umubare munini w’imanza muri uriya mwaka wa 2024-2025, ariko wasize hari imanza 58 323 zitaburanishijwe, zirimo 26 862 zabaye ibirarane.

Yavuze ko uyu mubare w’imanza zisigara ari ibirarane, uterwa n’imyumvire ikiri hasi y’abagana inkiko n’Abanyarwanda mu rusange bacyumva ko ibibazo byabo byose bigomba gucyemukira mu Nkiko, aho kwisunga inzira z’ubwumvikane, ndetse bamwe ntibananyurwe n’ibyemezo by’Inkiko bagakomeza kujuririra ibyemezo byazo.

Ati “Bituma ababuranyi biyemeza kuburana urwa ndanze bakarangiza intera zose z’iburanisha.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yizeje ko muri uyu mwa w’Ubucamanza utangiye, Urwego rw’Ubucamanza ruzakomeza gushyira imbaraga mu gushishikariza abantu kugana inzira z’ubwumvikane mu gucyemura ibibazo baba bumva ko bakwiye kujyana mu Nkiko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 12 =

Previous Post

Eng.-AFC/M23 warns DRC Government, issues ultimatum to FARDC, FDLR, and allied forces

Next Post

Hagaragajwe ibisabwa abatunze imbwa mu Rwanda birimo ibitamenyerewe cyane

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe ibisabwa abatunze imbwa mu Rwanda birimo ibitamenyerewe cyane

Hagaragajwe ibisabwa abatunze imbwa mu Rwanda birimo ibitamenyerewe cyane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.