Perezida Paul Kagame witabiriye inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa, yavuze ko urubyiruko rukwiye kwitabira ubuhinzi kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’inzara yugarije Abanyafurika.
Umukuru w’u Rwanda, yabitangarije i Dakar muri Senegal ahari kubera Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa izwi nka Africa Food Systems Forum, yitabiriwe n’abanyapolitike, abahanga mu buhinzi ndetse n’abayobora imiryango mpuzamanga ishinzwe iterambere.
Iyi nama igamije gushaka umuti w’ikibazo cy’inzara yugarije miliyoni 280 z’abatuye Umugabane wa Afurika. Imibare ya World Vision igaragaza ko mu Banyafurika batanu; umwe aba yabuze aho akura ifunguro. Imbaraga nke z’ubuhinzi zituma uyu Mugabane wa Afurika utumiza ibiribwa mu mahanga bifite agaciro ka miliyari 150 USD buri mwaka.
Ni mu gihe kandi uyu Mugabane wa Afurika wihariye 60% by’ubutaka buhinga, icyakora ngo ntibabubyaza umusaruro.
Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Diakhar Faye; yavuze ko abanyapolitike bafite inshingano zo guhamagarira urubyiruko kugira uruhare mu guhangana n’iki kibazo.
Yagize ati “Mu byukuri urubyiruko ntirufata ubuhinzi nk’ahantu bashobora gukura imibereho, ariko nanone kugira ngo duhinge; dukenera ubutaka buhingwa, ariko tugakenera n’amazi. Ubu mu mwaka wose duhinga mu gihe cy’amezi atatu gusa kubera ko nta mazi dufite, ikindi tugomba no kunoza uburyo bwo gufasha abahinzi kubona inguzanyo kugira ngo tworohereze urubyiruko rwahisemo ubuhinzi.
Ariko tugomba gukoresha uburyo banki z’ubucuruzi zizera urwo rubyiruko. Kugeza uyu munsi 3% by’inguzanyo zose zitangwa n’amabanki ni zo zagenewe ubuhinzi, izo nguzanyo zifasha 10% by’abaghinzi bonyine.
Tugomba no kumenya ko umusaruro wabo uzaboneka hari isoko. Tugashaka ahantu hose ashobora kuboneka kugira ngo nibamara guhaza isoko ry’imbere mu Gihugu; bazawushore no ku isoko mpuzamahanga.”
Perezida Paul Kagame wavuze ko inzego zose zikwiye gutahiriza umugozi umwe muri uru rugamba, yashimangiye ko urubyiruko rurimo n’urwo mu Rwanda; rugomba gutanga umusanzu mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo.
Yagize ati “Haba inmaa nyinshi; ahantu hatandukanye; tukavuga ibintu byiza byinshi, ariko nyuma tugomba kureba ngo ni iki cyavuye muri izo nama zose. Ntekereza ko aho ari ho hakiri ikibazo. Dufite ubutaka bwinshi buhingwa ndetse n’amikoro, amazi ndetse n’ikoranabuhanga ridufasha gushaka ibisubizo by’ahataratungana neza.
Amikoro aramutse abuze; twabonye ko turamutse dufatanyije n’abandi ashobora kuboneka. Ubu harageze ko dushyira mu ngiro ibyo dukora tukava mu byo kuvuga hanyuma tugakora; tukareba umusaruro wabyo.
Izi ni inshingano zacu twese. Icya mbere ni iza Guverinoma kubera ko ari na cyo zibereyeho. Ari twese biratureba ndetse n’urubyiruko, aba basaba byinshi kandi banabifitiye uburenganzira, ariko namwe mugomba kubigiramo uruhare rungana n’ibyo musaba. Nk’ubu dufite 75% by’abaturage bacu bafite imyaka iri munsi ya 25. Uramutse ufite abantu bangana uko batagira icyo bakora ahubwo basaba gusa; byaba ari ikibazo gikomeye, birangira abayobozi bazize ibyo batakoze. Ndabivugira u Rwanda, Umugabane wa Afurika n’isi yose.
Mureke gusaba gusa. Ntitwakomeze dutega amakiriro ku mahanga kandi dufite ibintu byose. Abaturage bacu na bo bazI ibyo bagoba gukora. Ubu ntakintu na kimwe cyabuze.
Ahantu hose hari ibibazo, mu Rwanda, muri Afurika, hari ibibazo, kandi tugomba kubikemura. Tugomba gushaka uburyo bwo kubikemura mu mwanya wo kubihunga. Abakiri bato ndabasaba ko batagomba guhunga ibibazo, kubera ko n’aho muhungira muzabisangayo.”
Abateraniye muri iyi nama bavuga ko guteza imbere ubuhinzi bigomba kuba imwe mu ngingo zihutirwa. Bavuga ko muri 2050 abaturage b’Umugabane wa Afurika bazaba bageze kuri miliyari 2,5 bavuye kuri miliyari 2.3 bariho uyu munsi., bazaba barimo miliyoni 600 z’abaturage bari muni y’imyaka 25 y’amavuko, bityo ko aba bagomba gushyirirwaho uburyo bwo kwinjiza mu buhinzi.

David NZABONIMPA
RADIOTV10