Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Agahinda gakomeje kuba kenshi muri Afghanistan ku bw’imibare y’abahitanywe n’umutingito

radiotv10by radiotv10
01/09/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Agahinda gakomeje kuba kenshi muri Afghanistan ku bw’imibare y’abahitanywe n’umutingito
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu barenga 800 ni bo bamaze kwemezwa ko bahitanywe n’umutigito wibasiye uburasirazuba bwa Afghanistan, mu gihe abandi barenga 2 500 bakomeretse.

Uretse aba bahitanywe n’umutingito wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Kanama 2025, hari n’inzu nyinshi zasenyutse burundu, n’ibindi bikorwa byinshi byangiritse, nk’uko byatangajwe na Leta y’aba Taliban iyoboye iki Gihugu kuri uyu wa Mbere.

Uwo mutingito wari uri ku gipimo cya 6.0 wabaye mu ijoro ryo ku cyumweru, wibasiye imijyi yo muNntara ya Kunar, hafi y’umujyi wa Jalalabad mu Ntara yegereye ya Nangarhar, usiga wangije ibintu byinshi.

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku mitingito (U.S. Geological Survey) cyatangaje ko uwo mutingito wabaye saa 23h47, wari uri ku ntera y’ibilometero 27, ufite uburebure bwa kilometero 8.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi wa Leta y’aba Taliban, Zabihullah Mujahid, yatangaje ko umubare w’abapfuye wageze kuri 800, mu gihe abakomeretse bagera ku 2 500. Yongeyeho ko abenshi mu bagizweho ingaruka bakomoka mu ntara ya Kunar.

Sharafat Zaman, umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje, kandi ko amatsinda y’abaganga aturutse mu Ntara za Kunar, Nangarhar ndetse no mu murwa mukuru Kabul yageze mu gace kabayemo ibyo biza kugira ngo afashe abahuye n’ingaruka z’umutingito.

Agace ka Jalalabad, gatuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 300, kamwe mu twibasiwe n’umutingito, gafatwa nk’umujyi ukomeye w’ubucuruzi kubera ko uherereye hafi y’Igihugu cya Pakisitani ndetse hakaba n’umupaka munini uhuza Ibihugu byombi.

Jalalabad kandi inazwi nk’agace gakungahaye ku buhinzi n’ubworozi, cyane cyane imbuto n’umuceri, ndetse ikaba inyuranamo uruzi rwa Kabul.

Si ubwa mbere umutingito ukomeye wibasira igihugu cya Afganistan, kuko Ku wa 07 Ukwakira 2023, muri iki Gihugu habaye umutingito wari uri ku gipimo cya 6.3, wahitanye abasaga 4 000 nk’uko byatangajwe na Leta y’aba Taliban nubwo Umuryango w’Abibumbye wo watangaje ko abapfuye icyo gihe bari 1 500.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragaje uruhare urubyiruko rukeneweho mu kurandura inzara yugarije Abanyafurika

Next Post

NAME CHANGE REQUEST

Related Posts

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

IZIHERUKA

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya
MU RWANDA

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.