Nyuma yuko Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice yizeje Amavubi kubakandira akanyenyeri nyuma yo gutsinda Zimbabwe, amakuru agezweho aremeza ko yabageneye Miliyoni 40 Frw nk’agahimbazamusyi we abihereye, kandi ko yamaze kubageraho.
Nyuma y’umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi wabereye muri Afurika y’Epfo kuri Orlando Stadium, kuri uyu wa Kabiri, tariki 09 Nzeri 2025, aho u Rwanda rwatsinze Zimbabwe igitego 1-0, cya Mugisha Gilbert AKA Barafinda.
Nyuma y’uyu mukino, Shema Fabrice uheruka gutorerwa kuyobora FERWAFA, yinjiye mu rwambariro rw’ikipe kwishimana n’abakinnyi, ari naho yafashe ijambo akavuga ko abemereye agahimbazamusyi kandi kadatinda kubageraho.
Amakuru agera kuri RADIOTV10 aremeza ko ahagana saa 10h00 zo kuri uyu wa Gatatu buri mukinnyi n’umutoza mu ikipe y’Igihugu, yari yamaze guhabwa amadolari magana arindwi (700$).
Aya mafaranga yatanzwe ateranyijwe hamwe, arangana n’ibihumbi 28 USD (arenga miliyoni 40 Frw) kandi yose yatanzwe na Shema ku giti cye.
Ubusanzwe agahimbazamusyi gatangwa na Ministeri ya Siporo ifatanyije na FERWAFA, aho abakinnyi bagategereje, mu gihe bagiye kuba bakoresha aya yatanzwe na Perezida mushya wa FERWAFA.
Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu Amavubi agera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, avuye muri Afurika y’Epfo, akuye intsinzi nyuma yo gutsindirwa na Nigeria igitego 1-0 muri kiriya Gihugu.


Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10