Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano birimo amande cyangwa kuba ikipe y’Igihugu yazakina nta bafana, ndetse no kuba Sitade yabereyeho izi mvururu yafungwa.
Iyi myitwarire idakwiye yagaragajwe n’abafana b’ikipe y’Igihugu ya DRC kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nzeri 2025, nyuma yuko itsinzwe n’iya Senegal ibitego 3-2.
Aba bafana bakuye zimwe mu ntebe za Stade des Martyrs yakiniweho uyu mukino, barazimenagura nk’uko byagaragaye mu mashusho yasakaye.
Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bwa DRC buravuga kuri iyi myitwarire idakwiye yagaragajwe na bamwe mu Banyekongo, gusa Minisitiri wa Siporo, Didier Budimbu, yagaragaje ko yababajwe n’ibi bakoze.
Itegeko ry’imyitwarire ry’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA byumwihariko mu ngingo zaryo; iya 16 n’iya 67 ryavuguruwe muri 2023, rigaragaza ibihano binyuranye ku myitwarire nk’iyi yagaragajwe n’Abanyekongo.
Ni ibihano bikunze guhabwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Gihugu cyabereyemo ibyo bikorwa cyangwa ku ikipe y’abafana babikoze.
Ibihano bikunze kuba ari amande y’amafaranga cyangwa kuba hari imikino yakinwa iyo kipe idafite abafana, kuba iyo sitade yafungwa, gukura amanota ku ikipe, ndetse no kuba yakumirwa mu marushanwa.
Ku bikorwa bikomeye, hafatwa ibihano bikomeye, nk’uko biteganywa muri ziriya ngingo, iya 16 n’iya 67. FIFA ishobora gufata ingamba zikarishye zirimo kuba ikipe yaterwa mpaga, gukurwaho amanota, kimwe no kuba yakumirwa mu irushanwa.
Ibikorwa byo kujugunya ibiturika n’ibikorwa byo kwangiza bikomeye, hafatwa ibihano byo gucibwa amande.
Nko muri 2022 mu mukino wahuje Maroc na DRC kuri Sitade yitiriwe Umwami Mohamed VI, abafana ba Maroc bateye ibishashi muri sitade baninjira mu kibuga, ibintu byatumye Maroc icibwa amande y’ibihumbi 37 USD, ndetse ikipe y’iki Gihugu ihanishwa gukina umukino wakurikiyeho nta bafana bari muri Sitade.
RADIOTV10