Thursday, August 6, 2026
RW|EN
BASKETBALL

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru ‘Rwanda Premier League’, rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka w’imikino wa 2025-2026, birimo amande agera kuri miliyoni 3 Frw.

Ikipe cyangwa umuntu utubahirije amabwiriza agena imitegurire n’imigendekere y’imikino, ahanishwa ibihano bitandukanye, harimo amande y’amafaranga, guhagarikwa imikino, cyangwa guterwa mpaga.

Dore amakosa n’ibihano:

Kubura ku kibuga igihe cyagenwe: Guterwa mpaga no gucibwa amande.

Gukoresha abakinnyi batemerewe cyangwa badakurikije amategeko: Gucibwa amande no guterwa mpaga.

Ibyaha bikomeye (ruswa, kugena ibiva mu mukino, gutega): Gucibwa amande akagera kuri miliyoni 1 Frw, no guhagarikwa imyaka 10 cyangwa ubuzima bwose.

Kwica amabwiriza y’imyambaro n’ibikoresho: Amande 100,000 Frw no guhagarikwa imikino 3.

Ibikorwa biteza urujijo mu kibuga cyangwa ku nkengero zacyo: Amande 100,000 Frw kugeza kuri 500,000 Frw, hamwe no guhagarikwa imikino.

Gukoresha cyangwa kwangiza iby’ubucuruzi n’uburenganzira bwa RPL (nk’aho kwamamaza): Gucibwa amande agera kuri miliyoni 5 Frw.

Kugurisha amatike mu buryo bunyuranyije n’amategeko: Amande hagati ya 500,000 Frw na 3,000,000 Frw bitewe n’ubunini bwa stade.

Aime Augustin
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 7 =