Umuhanzi Israel Mbonyicyambu wamenyekanye nka Israel Mbonyi, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya gatanu y’indirimbo ze azamurikira Abaturarwanda mu ntangiro z’Ukwakira.
Israel Mbonyi yatangaje iby’iyi album ye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Yagize ati “Ndabasuhuje Muryango, albumu yacu nshya irahari muzaze twifatanye.”
Yakomeje ararikira abantu kuzataramana na we avuga n’igihe bizabera. Ati “Tuzataramane Live Kuri 05/10/2025 mu ndirimbo nshya nyinshi zigize umuzingo wacu wa 5.”
Uyu muzingo mushya wa Gatanu Isarel Mbonyi agiye kuwushyira hanze nyuma yuwo yisa “NK’UMUSILIKARE” Album ye ya kane yashyize hanze Taliki 19 Gicurasi 2023 mu Ntare Arena, ni Album iriho indirimbo zakunzwe ku ruhando mpuzamahanga cyane cyane muri Afurika y’Iburasirazuba cyane hariho indirimbo yo mu rurimi rw’igiswahili yise “NINA SIRI”.
Kuva yashyira hanze iyi album ya kane, Israel Mbonyi yahise afatiraho akomeza gukora indirimbo zo muri urwo rurimi ndetse yanatumiwe mu bitaramo hanze kubera Album ya kane yagiye muri Kenya inshuro irenze imwe, Uganda no ku Mibane y’u Burayi, Asia na America.
Kuri iyo Album yaherukaga gushyira hanze, yanamufashije kuzuza abarenga Miliyoni bamukurikira ku rubuga rwa Youtube.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10