Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko atwite umwana we wa kane, ari na we wa mbere agiye kubyarana n’umukunzi we, umukinnyi wa ruhago y’Abanyamerika Stefon Giggs.
Uyu muhanzikazi yabihishuye mu kiganiro cyanyuze kuri SBS Mornings ku uru uyu wa Kane taliki 17 Nzeri 2025.
Mu magambo ye abyivugira, yagize ati “Ndi gukora cyane ku bijyanye n’umuziki, ariko nanone ndimo gukora n’undi murimo ukomeye wo kurema ubuzima, ndi hafi kubyara umwana, ndumva ndi umunyembaraga ndakomeye kandi ndishimye cyane.”
Uwo atwitiye ari we mukunzi we Stefon Giggs yagize ati “Njye n’umukunzi wanjye turashyigikirana cyane, umutekano ni wose, icyizere ampa kirakomeye. Turi mu gihe twishimye cyane.”
Gusa Cardi B yavuze ko atarabibwira ababyeyi be mbere yuko atangaza aya makuru, ariko yongeyeho ko ari mu bihe byiza by’umunezero n’akanyamuneza. Ati “Nduma nishimye. Ndi gutangira icyiciro gishya mu buzima bwanjye.”
Uyu muhanzikazi Cardi B asanzwe afite abana batatu, ari bo Kulture, Wave na Blossom yabyaranye na Offset wahoze ari umugabo we batandukanye 2024. Nyuma nibwo yatangiye gukundana na Stefon Diggs agiye kubyarira umwana wabo wa mbere.

Fifi UWIZERA
RADIOTV10