Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwamenyesheje abatuye Umujyi wa Goma ko bemerewe kwambuka umupaka munini uzwi nka Grande Barrière, kugeza saa sita z’ijoro, aho kuba saa yine.
Iki cyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 18 Nzeri 2025 ryashyizweho umukono na Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Bahati Musanga Erasto washyizweho n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iri tangazao rivuga ko ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru “bumenyesha abaturage bose ba Kivu ya Ruguru muri rusange byumwihariko abo mu Mujyi wa Goma, ko ibikorwa by’umupaka wa Grande Barrière bizajya bitangira saa 06:00’ (saa kumi n’ebyiri za mu gitondo) bikageza saa 00:00’ (saa sita z’ijoro).”
Ubuyobozi bwa Kivu ya Ruguru butangaza ko iki cyemezo kizatangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, kandi ko “abantu bose bafite mu nshingano serivisi bireba, bagomba kubyibahiriza kandi bagashyiraho ingamba zitagira uwo zibangamira.”
Amasaha y’ibikorwa by’uyu mupaka munini uhuza DRC n’u Rwanda, n’ubundi yari yongerewe ubwo AFC/M23 yafataga Umujyi wa Goma, wari washyizeho kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa yine z’ijoro.
Ibi byatumye umubare w’abambukiranya uyu mupaka wiyongera, dore ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bwatangaje ko bavuye ku 20 000 bambukaga ku munsi hagati ya 2020 na 2024, bakikuba kabiri muri uyu mwaka wa 2025, kuko bagera ku bihumbi 43 ku munsi.
RADIOTV10









