Umuhanzikazi Angel Mutoni yongewe mu bahanzi bazataramira abazitabira igitaramo ‘World Champs Night Life’ kizaherekeza Shampiyona y’Isi y’amagare, cyanatumiwemo abahanzi bakomeye mu karere Bensoul na Nvirii the storyteller.
Uyu muhanzikazi kandi yiyongereye ku bandi bahanzi Nyarwanda bazaririmba muri iki gitaramo ari bo Kid From Kigali na Shemi.
Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gususurutsa abazaba bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare igiye kumara icyumweru ibera mu Mujyi wa Kigali ndetse cyashyizwe ku munsi ubanziriza uwa nyuma wayo.
Uretse Angel Mutoni, Abanya- Kenya Bensoul na Nvirii the storyteller bamaze kwemezwa ko bazacyitabira, abarimo Shemi na Kid from Kigali batangajwe nk’abazafatanya na bo mu gitaramo ‘World Champs Night Life’ kizabera muri Kigali Universe ku wa 27 Nzeri 2025.
Bensoul utegerejwe i Kigali amaze gukorana n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda mu mishinga y’indirimbo, uyu akaba yarifashishije The Ben na Ariel Wayz kuri album ye yise ’The Party & The After Party’.
Bensoul Kandi aherutse gukorana na Alyn Sano indirimbo ‘Chop chop’ iri mu zigezweho muri iyi minsi.
Naho Nviiri the storyteller, si ubwa mbere agiye gutaramira i Kigali, kuko muri 2024 yitabiriye igitaramo cya Kivumbi King cyabereye muri Kigali Universe.
Nviiri the Storyteller ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’umucuranzi wa gitari wamenyekanye cyane muri 2019 ubwo yinjiraga muri Sol Generation Records, sosiyete y’umuziki yashinzwe n’itsinda rya Sauti Sol.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Extravaganza’ yatumye amenyekana muri Afurika no hanze yayo. Ubu afite imyaka 34, akaba akunze kuririmba injyana za Afropop, Soul na R&B.




Sandy
RADIOTV10