Nyuma yuko hagaragaye amashusho yerekana abantu bakubitira umuturage mu Biro by’Akagari ka Munanira I mu Murenge wa Nyakabanda, hatawe muri yombi abantu batanu bose b’igitsinagabo bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa.
Ifatwa ry’aba bantu, ryatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Kane tariki 25 Nzeri 2025, nyuma yuko hagaragaye ariya mashusho yagiye atangwaho ibitekerezo n’abantu banyuranye basaba ko inzego zinjira muri iki kibazo.
RIB yavuze ko “Ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, hafashwe abantu bagaragaye mu mashusho bakubitira umuntu mu biro by’Akagali ka Munanira I, mu Murenge wa Nyakabanda.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko aba bafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye yabo igitunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Rukomeza rugira ruti “RIB iributsa abantu ko umuntu wese ukora ibikorwa by’urugomo yitwaje umwanya afite cyangwa akazi akora ko bihanwa n’amategeko ikaba isaba abantu kwirinda kugwa mu bikorwa nk’ibyo.”
Amakuru avuga ko aba bantu bafashwe, ari batanu bose b’igitsinagabo; ari bo Karemera Kananga, Ntihabose Jean de Dieu, Sibomana Tharicisse, Ndayishimiye Elia ndetse n’uwitwa Ntakirutimana Alexis.
Aba bose uko ari batanu batawe muri yombi, bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 22 na 50 y’ukuze muri bo, aho bakurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Mu mashusho yasakaye, hagaragaramo umwe muri aba bantu yaka inkoni umunyerondo, ubundi agahata ikiboko umuntu utagaragara neza, ariko abandi baturage bari aho bakabirwanya, babasaba kubihagarika.
Mu majwi y’abaturage baba bari aho, anenga uwakubitara uwo muturage, avuga ati “Urakandagira umuntu ku mutwe kandi na we uwufite?”

RADIOTV10