Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda rwatangaje ko rwasinyanye amasezerano y’imikoranire muri gahunda ya Visit Rwanda n’amakipe abiri y’i Los Angeles arimo LA Clippers ikina muri Shampiyona ya mbere ku Isi muri Basketball NBA, ndetse na Los Angeles Rams ikina NFL (National Football League ).
Aya masezerano u Rwanda rwagiranye n’amakipe abiri ari yo LA Clippers (NBA) na Los Angeles Rams (NFL), atumye u Rwanda ruba urwa mbere ku Mugabane wa Afurika rugiranye amasezerano y’ubukerarugendo muri NBA na NFL.
RDB itangaza ko aya masezerano azatuma gahunda ya Visit Rwanda irushaho kugera kure, aho igihe no kugera muri Siporo yo muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Ni mu gihe iyi gahunda yari isanzwe yamamazwa n’amakipe yo mu mupira w’amaguru, ari yo Arsenal, Paris Saint-Germain (PSG), na Atlético de Madrid, ndetse n’imikoranire FC Bayern Munich.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika avuga kuri aya masezerano mashya mu mikoranire n’amakipe y’i Los Angeles, yatekerejwe kubera uruhare siporo igira mu guhuza abantu benshi no kwamamaza mu buryo bworoshye.
Ati “Binyuze mu mikoranire na LA Clippers na LA Rams, u Rwanda na Los Angeles bishyize hamwe mu guteza imbere imikino. Iyi gahunda izadufasha kumenyekanisha ubwiza bw’umwimerere w’u Rwanda n’urusobe rw’ibinyabuzima rudasanzwe ku baturage ba Los Angeles ndetse n’abafana ba NBA na NFL aho bari hose.”
RDB ivuga ko ubukerarugendo bw’u Rwanda bwarwinjirije Miliyoni US$ 650M mu mwaka wa 2024, kandi ko intego ari ukugera kuri Miliyari US$ 1B muri 2029.


RADIOTV10