Aimable Karasira wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, umaze imyaka ine afunze anaburana ku byaha bitandatu yaregwaga, yahamijwe kimwe cyo gukurura amacakubiri, ahanishwa gufungwa imyaka itanu.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025 n’Urukiko rw’Urugereko Rwihariye rububuranisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza.
Karasira yatawe muri yombi mu mpera za Gicurasi 2021, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwavugaga ko akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibiganiro yari amaze igihe atangaza kuri YouTube.
Yaregwaga ibyaha bitandatu birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha, iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we.
Uru rukiko rwamuburanishije mu maburanisha yakunze kuzamo impaka, kuri uyu wa Kabiri rwatangaje ko uregwa ahamwa n’icyaha kimwe cyo gukurura amacakubiri, rumukatira igifungo cy’imyaka itanu.
Uru Rukiko rw’Urugereko Rwihariye rububuranisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwanzuye kandi ko imitungo y’uregwa yari yarafatiriwe, idakomeza gufatirwa.
Karasira Aimable n’abamwunganira mu mategeko barimo Me Bikotwa Bruce, baburanye bahakana ibyaha biregwa uyu wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, bavuga ko ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bitari bikurikije amategeko, kandi ko byari bihabanye n’ukuri kw’ibiganiro yatangaga.
Karasira n’abamwunganira, bagiye bagaruka ku biganiro yagiye akora kuri YouTube, bavugaga ko bimwe mu byafashwe nk’ibikorwa bigize ibyaha, ari ibintu bikubiye mu bitabo byashyizwe hanze.
Uregwa kandi yakunze kuvuga ko bimwe mu byo ashinjwa nk’ibigize ibyaha, ari ibishingiye ku mateka yanyuzemo nk’umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko atayikana kandi na we ari mu bo yagizeho ingaruka.
RADIOTV10