Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Intumwa z’u Rwanda na DRCongo zongeye guhurira muri America

radiotv10by radiotv10
01/10/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Intumwa z’u Rwanda na DRCongo zongeye guhurira muri America
Share on FacebookShare on Twitter

Itsinda ry’Intumwa z’u Rwanda n’iry’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za America mu biganiro bya nyuma bigamije imikoranire mu by’ubukungu.

Byatangajwe na Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bijyanye na Afurika, mu butumwa yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa 01 Ukwakira 2025.

Mu butumwa bwe, Massad Boulos yagize ati “Muri iki gitondo, nakiriye intumwa ziturutse muri DRC no mu Rwanda kugira ngo zigirane ibiganiro bya nyuma kuri Regional Economic Integration Framework (REIF)-[Imikoranire mu by’ubukungu].”

Massad Boulos akomeza agaragaza inzego zizibandwaho mu mikoranire hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’umusaruro byitezwemo.

Ati “Guteza imbere imikoranire hagati y’ibi Bihugu byombi mu ngufu, ibikorwa remezo, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu buzima, ubukerarugendo n’ubucuruzi, bizazanira amahirwe iterambere ry’ubukungu, guhanga imirimo no kubasha kubona serivisi z’ingenzi.”

Uyu Mujyanama Mukuru wa America mu bijyanye n’Umugabane wa Afurika, yavuze kandi ko iyi mikoranire izwi nka REIF, izanazanira amahirwe mu guteza imbere amahoro ndetse n’izindi nyungu amamiliyoni y’abaturage bo mu karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse inatange umusanzu mu kubaka amahoro arambye n’iterambere rihuriweho.

Ibi biganiro bihuje u Rwanda na DRC, bibaye nyuma y’amezi atatu ibi Bihugu byombi binashyize umukono ku masezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America, arimo n’ingingo irebana n’imikoranire mu bukungu.

Massad Boulos yatangaje ko yakiriye intumwa z’u Rwanda na DRC

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

Bavuga ko abantu bataramenyekana bagiye kubateza ubukene nyamara bariyushye akuya

Next Post

Uko u Rwanda rwiteguye kujya kugaragariza Isi uburyo rwubahiriza Uburenganzira bwa Muntu

Related Posts

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo...

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

IZIHERUKA

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo
MU RWANDA

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

12/01/2026
Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

10/01/2026
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko u Rwanda rwiteguye kujya kugaragariza Isi uburyo rwubahiriza Uburenganzira bwa Muntu

Uko u Rwanda rwiteguye kujya kugaragariza Isi uburyo rwubahiriza Uburenganzira bwa Muntu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.