Itsinda ry’Intumwa z’u Rwanda n’iry’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za America mu biganiro bya nyuma bigamije imikoranire mu by’ubukungu.
Byatangajwe na Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bijyanye na Afurika, mu butumwa yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa 01 Ukwakira 2025.
Mu butumwa bwe, Massad Boulos yagize ati “Muri iki gitondo, nakiriye intumwa ziturutse muri DRC no mu Rwanda kugira ngo zigirane ibiganiro bya nyuma kuri Regional Economic Integration Framework (REIF)-[Imikoranire mu by’ubukungu].”
Massad Boulos akomeza agaragaza inzego zizibandwaho mu mikoranire hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’umusaruro byitezwemo.
Ati “Guteza imbere imikoranire hagati y’ibi Bihugu byombi mu ngufu, ibikorwa remezo, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu buzima, ubukerarugendo n’ubucuruzi, bizazanira amahirwe iterambere ry’ubukungu, guhanga imirimo no kubasha kubona serivisi z’ingenzi.”
Uyu Mujyanama Mukuru wa America mu bijyanye n’Umugabane wa Afurika, yavuze kandi ko iyi mikoranire izwi nka REIF, izanazanira amahirwe mu guteza imbere amahoro ndetse n’izindi nyungu amamiliyoni y’abaturage bo mu karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse inatange umusanzu mu kubaka amahoro arambye n’iterambere rihuriweho.
Ibi biganiro bihuje u Rwanda na DRC, bibaye nyuma y’amezi atatu ibi Bihugu byombi binashyize umukono ku masezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America, arimo n’ingingo irebana n’imikoranire mu bukungu.

RADIOTV10