Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model, yagaragaje ibyishimo yatewe n’impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Velar yahawe n’umugabo we, n’ubundi wari wamuhaye indi mpano nk’iyi muri 2022.
Isimbi Model yabigaragaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, aho yashimiraga umugabo we Shaul Hatzir.
Yagize ati “Mugabo nkunda, ni gute ntagushimira mbikuye ku ndiba z’umutima wanjye. Ndabizi ko buri kimwe cyose cyawe ari n’icyanjye, ariko iteka uhora umpa ibyishimo by’ikirenga. Ni iby’umugisha.”
Uyu munyamideli yakomeje avuga ko yishimiye guhabwa iyi modoka yo mu bwoko bwa Range Rover Velar yari yarifuje mu nzozi ze, none umugabo we yatumye ziba impamo.
Ati “Rimwe na rimwe biba bimeze nk’ibidashoboka kubona umunsi umwe ibyari ibyifuzo cyangwa inzozi zanjye, ubihindura impamo. Ndagushimira.”
Isimbi Model mu ntangiro za 2022, wakoranye ubukwe n’umugabo we Shaul Hatzir ukomoka muri Israel, mu kwezi k’Ukuboza 2022, na bwo yari yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba yari yamuhaye impano y’imodoka na yo ya Range Rover, ariko yo mu bwoko bwa Evoque aho yari yayimuhaye ku munsi we w’isabukuru y’amavuko.


RADIOTV10