Umwuka mubi wongeye kuzamuka muri Rayon Sports FC nyuma yo kunganya ibitego bibiri ku bindi na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.
Uyu mukino wabaye uwa kane Rayon Sports FC yujuje idashobora kubona amanota atatu.
Rayon Sports FC niyo yafunguye amazamu ku gitego cya Tambwe Gloire , cyaje kwishyurwa na Ngono Guy Hervé ndetse Gasogi United ishyiramo n’icya kabiri bikiri mu gice cya mbere cyatsinzwe na Kokoete Udo Ibiok.
Rayon Sports FC yishyuye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Harerimana Abdulaziz Rivaldo.
Uyu mukino wiyongereye ku mikino ibiri ya CAF Confederation Cup , Rayon Sports FC yatsinzwemo na Singida Black Stars ndetse n’uwo yatsinzwemo na Police FC muri shampiyona.
Uyu musaruro wazamuye umwuka mubi aho bamwe mu bayoboye iyi kipe bifuza ko umutoza Lotfi Afahmia yirukanwa ariko abandi bakaba batabikozwa.
Hari n’uruhande rwifuza ko perezida wa Rayon Sports FC Twagirayezu Thadée ariwe warekura uyu mwanya.
Hari umwe mu bayobozi ba Rayon Sports FC wabwiye Radio TV 10 ko ikibazo atari umutoza ahubwo ubuyobozi atari shyashya , kuko bumuvangira
Ati” umutoza sicyo kibazo, ubuyobozi iyo budakora neza bumukoreramo byose birapfa, ugasanga nk’umunyamakuru ugira inama perezida ari gutegeka uwo bashyiramo n’uwo bakuramo, ubwo se urumva kwirukana umutoza byakemura iki? “
Mu mukino 3 ya Shampiyona , Rayon Sports FC ifite amanota 4, umukino w’umunsi wa 4 izakira Rutsiro FC.
Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10