Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko abazitabira umukino uzahuza ikipe y’Igihugu Amavubi n’iya Benin, bazagira amahirwe ya tombola izavamo ibihembo binyuranye birimo icya miliyoni 1 Frw.
Aya mahirwe yatangajwe na FERWAFA mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukwakira, aho yamenyesheje “abakunzi ba ruhago bose ko ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, kuri Stade Amahoro, mu mukino wo gushaka itike yo kuzitabira igikombe cy’lsi 2026 uzahuza u Rwanda (Amavubi) na Bénin hateganyijwemo tombola idasanzwe.”
FERWAFA ivuga ko hari tombola ibanziriza umukino izaba saa kumi z’umugoroba, aho abafana bazahagera hakiri kare bazahabwa amahirwe yo gutsindira imyambaro yemewe (Official jersey) y’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’imipira yo gukina mbere y’uko umukino utangira.
Nanone kandi mu gihe cy’ikiruhuko (half-time), abandi banyamahirwe bazegukana ibihembo by’amafaranga, birimo icya 100 000 Frw, icya 200 000 Frw, icya 300 000 Frw, icya 500 000 Frw, ndetse n’igihembo nyamukuru cya 1 000 000 Frw.
FERWAGA igira iti “Turashishikariza abafana kugura amatike no kugurira inshuti n’imiryango yabo kugira ngo bongere amahirwe yo gutsindira ibihembo.”
Iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, rivuga ko aya mahirwe areba gusa abazagura amatike bitarenze yo ku wa Kane tariki 09 Ukwakira mbere ya saa munani z’amanywa.

RADIOTV10